Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) watangaje ko imishyikirano y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro irasubukurwa kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022.

EAC yasobanuye ko iki cyiciro cya gatatu cy’iyi mishyikirano kirakomereza mu mujyi wa Nairobi muri Kenya nk’uko bisanzwe. Iti: “Imishyikirano y’i Nairobi iyobowe na EAC yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC-icyiciro cya gatatu gihuza Abanyekongo-giteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022 i Nairobi muri Kenya.”

Uyu muryango usobanura ko iyi mishyikirano igamije kongerera imbaraga umusanzu w’ibihugu byo mu karere bikomeje gutanga mu kugira ngo amahoro n’umutekano birambye bigaruke mu burasirazuba bwa RDC.

Gusa iyi mishyikirano igiye gusubukurwa mu gihe ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bireba umutwe witwaje intwaro wa M23 byakurikiwe n’urujijo, kuko izi nyeshyamba zanze kubahiriza kimwe muri byo.

M23 yemeye kubahiriza gusa icyemezo cyo guhagarika imirwano, ariko yanga gusubira mu birindiro yahozemo mbere muri gurupoma ya Jomba, teritwari ya Rutshuru. Kugeza kuri uyu wa 27 Ugushyingo, imirwano yakomereje hafi ya teritwari ya Masisi.

Mu gihe M23 itemera kurekura ibice birimo Bunagana, santere ya Rutshuru, ibirindiro bikuru by’ingabo za Leta bya Rumangabo na Kiwanja, iherutse gusohora itangazo isaba umuhuza washyizweho na EAC, Uhuru Kenyatta ndetse n’umuyobozi w’akarere k’ibiyaga bigari, João Lourenço, kuganira na yo.

M23 yirukanwe na Leta ya RDC mu mishyikirano y’i Nairobi ubwo yatangiraga muri Mata 2022, ishinjwa kubura imirwano, n’ubwo yo yabihakanye. Yemerewe gusubizwamo mu gihe yarekura ibice yafashe, ariko irabyanga, ikagaragaza impungenge y’uko iri sezerano ryaba ari ikinyoma kuko ngo Leta isanzwe iyibeshya.

Icyo uyu mutwe witwaje intwaro wifuza ni ukwemererwa kwitabira imishyikirano mu gihe ukiri mu bice byose wafashe, ariko Leta ya RDC na yo ivuga ko bidashoboka. Ni yo mpamvu usaba umuhuza Uhuru na Lourenço kuwutega amatwi, bakumva ibisobanuro ku ruhande rwawo nk’uko bumvise iby’urwo uhanganye na rwo.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Ariko ibyo M23 ivuga nibyo Uhuru Kenyata nabanze ajye kumva nabo icyo batekereza ntakagendere kuruhande rumwe.

  2. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Ariko ibyo M23 ivuga nibyo Uhuru Kenyata nabanze ajye kumva nabo icyo batekereza ntakagendere kuruhande rumwe.

  3. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    nonese ko muvuze ngo Leta ya RDC yirukanye m23 niyo iyitumira cg ni EAC?

  4. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    nonese ko muvuze ngo Leta ya RDC yirukanye m23 niyo iyitumira cg ni EAC?

  5. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Abo bagabo bagakwiye kureba umuzi wibibazo bitera iriya mivurungano, ubundi ababitera bakicarana mubiganiro bose

  6. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Abo bagabo bagakwiye kureba umuzi wibibazo bitera iriya mivurungano, ubundi ababitera bakicarana mubiganiro bose

  7. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Nukuri Imana idufashije ariya makimbirane bakayahereye mumizi iyatera

  8. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Nukuri Imana idufashije ariya makimbirane bakayahereye mumizi iyatera

  9. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Nukuri Imana idufashije ariya makimbirane bakayahereye mumizi iyatera

  10. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Nukuri Imana idufashije ariya makimbirane bakayahereye mumizi iyatera

  11. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Njye mbona ntakibazo kigoye kirimo kuko m23 nabanye congo kandi bafite amasambu yabo congo nribazabwira leta gusaranganya nabo basanze. Abacongomani bamaze kwishyira amacakubiri ariko bizabarushya.

  12. Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
    Njye mbona ntakibazo kigoye kirimo kuko m23 nabanye congo kandi bafite amasambu yabo congo nribazabwira leta gusaranganya nabo basanze. Abacongomani bamaze kwishyira amacakubiri ariko bizabarushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *