Abaturiye umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwe gukomeza kuba maso mu bikorwa byo gucunga umutekano bakirinda kuba icyuho cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda .
Ibi babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, mu biganiro yagirane n’abatuye mu mirenge ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu, agaragaza ko nubwo umutekano w’u Rwanda ku mbibi urinzwe neza n’ inzego z’umutekano imirenge irimo Busasamana, Bugeshi ndetse na Cyanzarwe igararagazwa nk’irembo ry’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikaba biha abayituyemo umukoro wo kutadahoka ku gucunga umutekano.
Abatuye muri iyi mirenge cyane cyane uwa Busasamana bavuga ko bazi neza ingaruka zo kubura umutekano. Kuri ubu uruhare rwa buri wese mu kuwucunga bitanga icyizere ko nta cyawuhungabanya.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yari ari kumwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, aho bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu muganda rusange wibanze ku gusibura inzira z’amazi aturuka mu birunga akangiza imyaka y’abaturage .
Gusibura izi nzira bizagabanya ibihombo byaterwaga n’aya mazi, aho kuri ubu habarurwa hegitare 230 zangiritse kubera ayo mazi.
Kuri izo hegitare habarurwa ibihombo bikomeye aho buri gihembwe cy’ihinga abahinzi bahombaga miliyoni 50.


