Ingabo za Ukraine zirasa ibisasu ibihumbi ku bipimo by’u Burusiya buri munsi, hakoreshejwe imbunda zo mu rwego rwo hejuru zitangwa na Amerika ndetse n’abafatanyabikorwa bayo. Abayobozi bo muri Amerika na Ukraine bavuga ko ariko izo ntwaro zizima nyuma y’amezi menshi zikoreshwa cyane, zikangirika cyangwa zigasenywa ku rugamba, zigakurwa ku rugamba kugira ngo bazisane .
Kimwe cya gatatu cy’imbunda za rutura zigera kuri 350 zo mu bwoko bwa Howitzers zikorwa n’uburengerazuba zahawe Kyiv ubu ntabwo zigikora nk’uko abashinzwe umutekano muri Amerika ndetse n’abandi bamenyereye ibyo Ukraine ikeneye mu kwirwanaho bavuga.
Guhindura iminwa ya howitzer, ishobora kuba ifite uburebure bwa metero zisaga 6 kandi ipima ibiro ibihumbi, birenze ubushobozi bw’abasirikare bari ku rugamba kandi byabaye icyihutirwa ku buyobozi bw’ibihugu by’i Burayi na Pentagon, bwashyizeho ikigo cyo gusana izi ntwaro muri Pologne nk’uko iyi nkuru dukesha The New York Times ivuga.
Ibi bibunda bya rutura byakorewe mu Burengerazuba byari byatabaye abasirikari ba Ukraine igihe batangiraga gushirirwa n’amasasu y’imbunda zabo za Howitzers zakozwe n’Abasoviyeti, kandi kuzigumisha ku rugamba byari ingirakamaro ku bafatanyabikorwa ba Ukraine kimwe no kubaha amasasu ahagije.
Igikorwa cyo gusana izi ntwaro muri Pologne, kitigeze gitangazwa, cyatangiye mu mezi ashize. Ubuzima bw’intwaro za Ukraine ni ikibazo gikomeye cyane mu bayobozi b’ingabo za Amerika, banze gutanga amakuru arambuye kuri iyi gahunda.
Lt. Cmdr Daniel Day, Umuvugizi w’ihuriro rya Amerika n’u Burayi (U.S. European Command) yagize ati: “Hamwe n’ubushobozi bwose duha Ukraine, hamwe n’ubwo abafatanyabikorwa bacu batanga, dukora ibishoboka kugira ngo turebe ko bafite ibikoresho bikwiye byo kubungabunga ibikoresho kugira ngo bashyigikire ubwo bushobozi mu gihe runaka.”
Igihe amasasu y’imbunda zo mu gihe cy’Abasoviyeti za Ukraine, zirasa ibisasu bya mm 152 z’umurambararo, yagiye agabanuka nyuma yo guterwa, howitzers zo mu rwego rwa NATO zirasa ibisasu bya mm 155 zabaye zimwe mu ntwaro z’ingenzi kuri Ukraine, bitewe n’ububiko bwinshi bw’ibisasu abafatanyabikorwa ba yo bafite.
Pentagon yohereje M777 howitzers zigera ku 142 muri Ukraine, zihagije kuri batayo zigera ku munani. Ingabo za Ukraine zazikoresheje mu kurasa Abarusiya n’ibisasu bya mm 155, zibasira ibirindiro biyoborerwamo urugamba.
U Burusiya kimwe na Ukraine byagiye bihura n’ikibazo cyo kubona amasasu ahagije y’imbunda bikoresha ku rugamba. U Burusiya bwerekeje muri Koreya ya Ruguru kugira ngo bubone amasasu, kandi Ukraine na yo yasabye ibisasu byinshi abafatanyabikorwa bayo.
Amerika yohereje ibihumbi magana by’amasasu ya mm 155 kugira ngo Ukraine yirwaneho, mu ntambara nini ku mugabane w’u Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira, kandi yiyemeje gutanga hafi miliyoni imwe y’ibisasu bivuye mu bubiko bwayo bwite no mu nganda zigenga.


