Ngoma: Abantu 4 bashinjwaga kwica umuntu barimo umugore w’uwishwe barakatiwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwasomeye urubanza, ahabereye icyaha, rukatira igifungo cya burundu abagabo batatu n’ umugore umwe baregwa icyaha cy’ ubwicanyi bakoze ku wa 8 Ukwakira 2022 .

Aba bashinjwaga kwica Hakizimana Boaz bamuciye umutwe bakoresheje umuhoro bakamwambura imyenda yose bakayizingiramo umutwe bakajya kuwuta mu mugezi nyuma yo kumwica.

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwasomye uru rubanza rwaregwamo Mbarushimana Jean Bosco, Uwigiramahoro Mathilde, Munyeshara Isaac, Dushimimana Joel na Hagumiryayo Edouard, kuwa 24 Ugushyingo 2022.

Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru, dukesha iyi nkuru, buvuga ko cyakorewe mu Mudugudu wa Muguruka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.

Uyu ngo yishwe nyuma y’uko yari yaburanye isambu ye mu bunzi yari yaragurishijwe n’umugore we, Mathilde, akaba aribwo batangiye gucura umugambi w’uko bazamwica bahita batangira kugabana inshingano kugira ngo umugambi wabo uzagerweho.

Urukiko rwahanishije buri wese igihano cy’ igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *