Minisiteri ishinzwe uburezi mu mashuri makuru na kaminuza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abanyeshuri bose guhera ku bigira icyiciro cya mbere cya kaminuza (A0) kugeza ku cy’ikirenga (Doctorat) bazajya bahabwa imyitozo y’ibanze y’igisirikare.
Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo ubwo yafungaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri w’2021-2022, yatangaje ko mu masomo aba banyeshuri bahabwa hiyongereyemo amahugurwa y’igisirikare.
Uyu muhango wabereye muri kaminuza y’ubuvuzi ya Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga ku wa 25 Ugushyingo 2022, nk’uko ikinyamakuru 7 Sur 7 gikorera muri RDC cyabitangaje.
Minisitiri Muhindo yatangaje ko iyi politiki yashyizweho mu rwego rwo gutegura aba banyeshuri, ku buryo bashobora gufasha abasirikare kurwanirira igihugu mu gihe cyaba gitewe n’umwanzi.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbabwire ko guhera muri uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri ba Licence, Maîtrise na Doctorat baratangira guhabwa imyitozo y’ibanze y’igisirikare. Kurwanirira no kurinda iki gihugu ntibireba abasirikare gusa, bireba twese kandi tugomba kwitegura kukirwanirira.”
Uyu muyobozi yakomeje abisobanura ko ariko aba banyeshuri batazashyirwa imbere ku rugamba. Ati: “Abanyeshuri ntibazajya imbere ku rugamba, ariko byibuze bagomba kumenya kurashisha intwaro, mu gihe igihugu cyaba cyatewe, bazakirwanirire.”
Politiki yo kwigisha abanyeshuri ba kaminuza amasomo y’ibanze y’igisirikare ishyizweho mu gihe urubyiruko rukomeje guhamagarirwa kwinjiramo ku bwinshi, mu rwego rwo kurutegurira kurwanirira igihugu kimaze imyaka myinshi cyugarijwe n’umutekano muke mu burasirazuba bwacyo.
Ni politiki yabyukijwe n’imirwano ingabo za Leta zimaze hafi umwaka zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 uvugwaho kugira imbaraga nyinshi n’ibikoresho bihagije nk’iby’igisirikare cy’igihugu.

2 Responses
RDC: Abanyeshuri ba kaminuza bazajya bahabwa imyitozo y’igisirikare
Njye mbona umwanzuro muzima aruko mwakwita kungabo mufite mukazihemba neza mukazishyirira ho amavuriro .
Abana babo bakiga muti bagiwe ns Polic murebere kungabo zibihugu bibakikije mubigireho .
Ubwose umuntu aziyishyurira ishuri narangiza asoze ajye kubimujura ngo numusirikare wigihugu kihe nta karanga muntu agira ubwo mubona bidateyisoni koko guhori nyuma nkikoti muribyose koko.