Gen Yav Philemon wa FARDC ufunzwe ashinjwa ubugambanyi yaba amaze iminsi yicishwa inzara

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko Gen. Philemon Yav wa FARDC, umaze amezi abiri atawe muri yombi ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi no kugerageza guhirika umukuru w’igihugu, amaze iminsi atagaburirwa ndetse kuri uyu wa Gatandatu hakaba hari amakuru yahwihwiswaga ko yaba yamaze no kwicwa n’inzara nyuma y’icyumweru atarya .

Uyu musirikare mukuru wa FARDC watawe muri yombi ku itariki ya 20 Nzeri 2022 akurikirnweho ibyaha twavuze haruguru, ubu ufungiye muri Gereza Nkuru ya Makala, muri Pavillon A izwi nkaUkraine, ngo yaba amaze iminsi adahabwa ibyo kurya ku mabwiriza y’Akanama k’Igihugu k’Umutekano (CNS).

Nk’uko bigaragara kuri twitter y’uwitwa Pero Luwara, ngo umuvugizi w’iyi pavillon icungwa n’akanama k’igihugu k’umutekano aho gucungwa n’ubuyobozi bwa gereza, ntabwo yemerewe kugira icyo avuga adahawe uburenganzira n’uwitwa Col. Jules.

Uyu mukoloneli ngo akaba amaze iminsi itatu atahagera ngo afungure kugirango Gen Philemon ahabwe ibiryo, ari nabyo byatumye hatangira gukwirakwira ibihuha kuri uyu wa Gatandatu by’uko uyu mujenerali yaba atakiri ku Isi y’abazima nyuma y’aho hari abantu bari bagiye kumusura ntibabashe kumubona.

Aya makuru rero nk’uko bitangazwa na Tazama RDC yaje kunyomozwa na bamwe mu basirikae i Kinshasa bagira bati “Ameze neza usibye ko kuri uyu wa Gatandatu ucunga imfunguzo atari ari kuri gereza abasura bakaba batarabashije kumubona”

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Gen Yav Philemon wa FARDC ufunzwe ashinjwa ubugambanyi yaba amaze iminsi yicishwa inzara
    Ubwose bakwituye kukwichishi nzara pole.
    Harya ngo wagambaniyi gihuru (igihugu) nonese carte yogutoreraho niyirangu muturage wa congo narumiwe bayobozi igihugu gitandukanye no kuyobora cooperative .
    Congo igomba guhinduka kandi ihinduwe na M23 mubyange mubyemere bizahindurwa na Afande Surtani Makenga

    1. Gen Yav Philemon wa FARDC ufunzwe ashinjwa ubugambanyi yaba amaze iminsi yicishwa inzara
      Ibyuvuga ntubizi. dufite ubucamanza nafatwa ni caha azahanwa na mategeko kandi naniyo azamugira umumwere.

    2. Gen Yav Philemon wa FARDC ufunzwe ashinjwa ubugambanyi yaba amaze iminsi yicishwa inzara
      Ibyuvuga ntubizi. dufite ubucamanza nafatwa ni caha azahanwa na mategeko kandi naniyo azamugira umumwere.

  2. Gen Yav Philemon wa FARDC ufunzwe ashinjwa ubugambanyi yaba amaze iminsi yicishwa inzara
    Ubwose bakwituye kukwichishi nzara pole.
    Harya ngo wagambaniyi gihuru (igihugu) nonese carte yogutoreraho niyirangu muturage wa congo narumiwe bayobozi igihugu gitandukanye no kuyobora cooperative .
    Congo igomba guhinduka kandi ihinduwe na M23 mubyange mubyemere bizahindurwa na Afande Surtani Makenga

  3. Gen Yav Philemon wa FARDC ufunzwe ashinjwa ubugambanyi yaba amaze iminsi yicishwa inzara
    nawese avuga ikinyarwanda ? congo wee ! urananiwe

  4. Gen Yav Philemon wa FARDC ufunzwe ashinjwa ubugambanyi yaba amaze iminsi yicishwa inzara
    nawese avuga ikinyarwanda ? congo wee ! urananiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *