Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyihanangirije abacuruzi banga gutanga inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga zizwi nka EBM (Electronic Billing Machine) ko bagiye guhanwa bikomeye ku buryo hari n’abazajya bashyikirizwa inzego z’ubutabera abandi bagafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi bwabo iminsi 30 .
EBM ifasha gukurikirana imisoro yakusanyijwe igizwe n’imigabane minini y’abasoreshwa mu ngengo y’imari y’gihugu ikoreshwa mu nzego nyinshi z’iterambere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu cyari kirimo RRA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), Ishyirahamwe ry’abikorera (PSF), na Polisi y’igihugu, abo bayobozi bagaragaje inzira zitandukanye zikoreshwa n’abacuruzi mu gukwepa imisoro.
Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu muri RRA, Hajara Batamuliza, yavuze ko uru rwego rwakomeje gukangurira abantu gukoresha imashini za EBM zaje gukurwaho nyuma zigasimbuzwa verisiyo ya kabiri.
Yagaragaje ko guhera ubu, umucuruzi wese uzafatwa adatanga inyemezabwishyu ya EBM kuri buri gicuruzwa azahanishwa ihazabu n’ibihano, kugira ngo yishyure imisoro yose yaciwe, kandi akurikiranwe n’urukiko, ndetse n’ubucuruzi bwe bufungwe iminsi 30.
Batamuliza yongeyeho ko umuguzi wese ibyo yaguze bidafite n’inyemezabwishyu ya EBM, bizafatwa bigatezwa cyamunara.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe imikoreshereze ya EBM muri RRA, Emmy Mbera, ngo muri rusange habayeho kwiyongera kw’abakoresha EBM, aho byibuze abakoresha 600 biyandikisha buri cyumweru, bakaba bageze ku 77.529 kugeza ubu kuva yatangira gukoreshwa mu 2013.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, RRA yakusanyije miliyari 1.885.6 y’imisoro.
Icyakora, yavuze ko abatumiza mu mahanga bagize umubare munini w’abanyereza imisoro, aho iyo bakoze isuzuma ku bicuruzwa byinjira muri gasutamo, batabasha gutanga inyemezabwishyu yuzuye ya EBM kandi ibyo bigira ingaruka ku bucuruzi bwose.
Emmanuel Mugabe, ushinzwe kurengera abaguzi muri RICA, yavuze ko iyo abacuruzi bagize uruhare mu bikorwa bibi nko kwishyuza abaguzi amafaranga menshi ku bicuruzwa kuruta ibiciro bisanzwe, bishyira umutwaro ku muguzi wa nyuma.
Ku bw’ibyo, yashimangiye ko abacuruzi basabwa gushyira ikimenyetso cy’igiciro kuri buri gicuruzwa kigaragarira buri wese.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko abacuruzi bagomba kwiyemeza kubahiriza itangwa rya EBM ku bakiriya badategereje ibihano.
Yagaragaje kandi ko inzego bireba zigiye gufatanya mu gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza mu nzego zitandukanye.


