Umutwe witwaje intwaro wa M23 wongeye guhezwa mu mishyikirano yahurije i Nairobi muri Kenya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’indi mitwe irenga 40.
Iyi mishyikirano iri kubera muri Safari Park Hotel yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba akaba na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, saa tatu z’igitondo cy’uyu wa 28 Ugushyingo.
Uretse imitwe yitwaje intwaro n’ubutegetsi bwa RDC buhagarariwe n’abarimo Prof. Serge Tshibangu, iyi mishyikirano yitabiriwe n’umuhuza wayo, Uhuru Kenyatta, sosiyete sivile zikorera mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.
Gusa nta ntumwa ya M23 yabyitabiriye, biturutse ahanini ku kuba uyu mutwe witwaje intwaro waranze kubahiriza icyemezo cy’abakuru b’ibihugu by’akarere bahuriye muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo, cyo gusubira mu birindiro wahozemo mbere.
Uyu mutwe wemeye gusa guhagarika imirwano, watangaje ko ufite impungenge z’uko isezerano wahawe ryo kwitabira imishyikirano ritazubahirizwa, ubishingiye ku kuba ngo ingabo za Leta zakomeje kurasa ku birindiro byawo.
Iyi mishyikirano y’i Nairobi (ni icyiciro cya gatatu) ibaye mu gihe intambara y’ingabo za Leta ya RDC na M23 ikomereje muri teritwari ya Rutshuru, hafi ya Masisi. Ni mu gihe izi nyeshyamba ziherutse gusaba Uhuru Kenyatta kuganira na zo.

2 Responses
Nairobi: M23 yongeye guhezwa mu mishyikirano yahuje Leta ya RDC n’imitwe y’inyeshyamba irenga 40
Ibi murimo nimikino that is game murabura guhura na M23 ifite impamvu irwanira mukajya kuganira NAza nyatura nindi mitwe yazengereje abaturage vous allez voir.gisegeti yo kwirengagiza impunzi zimaze imyaka nimyaka mu nkambi imahanga bakeneye gutaha