RDC: Hagiye gusohorwa raporo isobanura urwego urwango rufitiwe Abatutsi b’Abanyekongo rugezeheho

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko ubutumwa bubiba urwango ku Batutsi b’Abanyekongo n’Abanyamulenge bumaze kugera ku rugero rwa 81% buvuye kuri 67% kandi umubare w’ababigenderamo wiyongereye cyane muri ibi byumweru .

Ku itariki ya 9 Ukuboza 2022, umuryango PMVS (Programme Multisectoriel de Vulgarisation et Sensibilisation) urateganya kuzashyira ahagaragara raporo isobanura mu buryo burambuye iki kibazo cy’urwango rwugarije Abanyekongo b’Abatutsi n’Abanyamulenge.

PMVS kandi ikaba ivuga ko amashyaka ya politiki menshi atandukanye ari inyuma y’ibyo bikorwa byo kwibasira iki gice cy’Abanyekongo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *