Ikinyamakuru Telegraph cyo mu Bwongereza kuri uyu wa Gatanu ushize cyatangaje ko Abatalibani binjije amamiliyoni y’amadolari mu mitegurire y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar .
Iki kinyamakuru cyavuze ko umutwe w’Abatalibani uri ku butegetsi muri Afghanistan kuva muri Kanama 2021 Ingabo za Amerika zimaze kuhava, wakodesheje imashini n’ibikoresho byo kubaka ba rwiyemezamirimo bahawe akazi n’abayobozi ba Qatar kugira ngo bubake sitade zigezweho zikoreshwa muri iyi mikino y’Igikombe cy’Isi.
The Telegraph yongeraho ko abayobozi b’Abatalibani bari i Doha kuva mu 2013 kugira ngo baganire ku mahoro n’uburengerazuba, bahawe amafaranga menshi yo kubatuza muri Qatar, icyo gihe bakaba barayakoresheje bagura imashini, bakodesheje inshuro nyinshi ku bishyuraga amafaranga menshi.
Nk’uko ikinyamakuru Telegraph kibitangaza, ngo umwe mu bayobozi b’Abatalibani yagitangarije ko “Abatalibani bashoye imari nyinshi mu kubaka Igikombe cy’Isi n’irushanwa…. Bishyuwe za miliyoni”. Uyu muyobozi yongeyeho ati: “Bamwe mu banyamuryango b’Abatalibani bari bafite imashini ziri hagati y’esheshatu n’icumi buri umwe i Doha kandi binjizaga kugeza ku mapound 10,000 (amayero 11,600) kuri buri mashini buri kwezi.”
Telegraph yemeza ko umushahara munini wahawe abayobozi b’abatalibani wishyuwe n’abayobozi ba Qatar byemejwe na Amerika n’Umuryango w’Abibumbye. Kohereza amafaranga mu buryo butaziguye kuri konti bwite z’abayobozi byatumye abayobozi bagorwa no gukurikirana amafaranga yakoreshejwe.
Telegraph ariko isobanura neza ko Qatar idakekwaho kunyereza umutungo cyangwa kugira uruhare mu mishinga y’ubwubatsi yashyizweho n’Abatalibani.
Nyuma y’aho Abatalibani bigaruriye Afghanistan umwaka ushize, uyu mutwe wasezeranije gushyiraho ubutegetsi bworoshya ibintu butandukanye n’ubutegetsi bubi bwaranze ubutegetsi bwa mbere, kuva mu 1996 kugeza mu 2001, ariko buhoro buhoro bugenda bugabanya uburenganzira n’ubwisanzure.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, umuyobozi w’iryo tsinda yategetse abacamanza gukurikiza byimazeyo amategeko ya kisilamu, harimo kwicira abahamwe n’ibyaha ku karubanda, kwicisha amabuye n’inkoni, ndetse no gutema ibigaanza abajura. Iri tsinda ryagaruye kandi itegeko ryabuzaga abagore kwitabira imikino ngororamubiri, kogera mu ruhame, kujya muri parike no kwitabira imurikagurisha.



2 Responses
Abatalibani baba barinjije amamiliyoni y’Amadolari mu mitegurire y’Igikombe cy’Isi muri Qatar
du n importe quoi
Abatalibani baba barinjije amamiliyoni y’Amadolari mu mitegurire y’Igikombe cy’Isi muri Qatar
du n importe quoi