Ibi byavuzwe n’umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe, ubwo yasozaga amahugurwa y’abapolisi 15 bakorera hirya no hino mu gihugu bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) bari bamazemo icyumweru, aya mahugurwa akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukusanya ibimenyetso by’ahabereye icyaha ndetse no kurinda ahabereye icyaha kugira ngo bifashe mu iperereza. Ni amahugurwa yateguwe anatangwa n’ishami rya Polisi y’Ubudage rishinzwe ubugenzacyaha (Bundeskriminalmt), aho ryohereje impuguke 2 zatanze amasomo atandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yababwiye kandi ko ibimenyetso bitagomba kwanduzwa ndetse no kwangizwa, kugirango bitange amakuru ahagije afasha mu kugenza icyaha no gufata abakigizemo uruhare.
Uhagarariye igihugu cy’Ubudage mu Rwanda Dr. Peter Woeste nawe wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko yishimira ubufatanye buri hagati y’igihugu cye na Polisi y’u Rwanda, akomeza avuga ati:”Aya mahugurwa azagirira akamaro Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha no gufata ababikora, kandi ndizera ko aya mahugurwa azabafasha gukomeza guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda kuko imaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga, kandi icyizere abaturage bafitiye Polisi y’u Rwanda muzakomeze kugisigasira.”
Yavuze kandi ko u Rwanda rwifuza kugera ku gipolisi cy’umwuga kiri ku rwego mpuzamahanga kandi rugenda rubigeraho.
Buri mupolisi witabiriye aya mahugurwa akaba yahawe igikapu kirimo ibikoresho byifashishwa mu gukusanya ibimenyetso no kurinda ahabereye icyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


