Mali: Igisirikare cyafashe Abafaransa bane kivuga ko bari barafashe bugwate abaturage 10

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Mali kiravuga ko cyakoze operation idasanzwe yagejeje ku ibohozwa ry’imbohe zigera ku icumi, ariko kigatungurwa no gusanga abari bafashe bugwate aba bantu ari abaturage b’u Bufaransa basabaga ingurane cyangwa guhabwa amakuru y’ingenzi ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge .

Iyi nkuru dukesha urubuga Afrikmag iravuga ko Abafaransa benshi bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Mali numa y’igikorwa cya gisirikare cyakozwe neza. Abayobozi bavuga ko abafashwe bugwate hamenyekanye aho baherereye ndetse bakabohozwa n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Mali kuri iki Cyumweru, itariki 27 Ugushyingo.

Aho izi mbohe zari zifungiwe, Igisirikare cya Mali cyatunguwe n’ibyo cyahasanze. Abari bafashe abantu bugwate cyasanze bose uko ari bane ari Abafaransa. Harimo Umufaransa ukomoka muri Senegal n’ukomoka muri Mali, mu gihe abandi babiri ari Abafaransa buzuye.

Aba kugirango barekure imbohe bari bashimuse basabaga ingurane ya miliyoni 900 CFA, cyangwa amakuru ku hantu habitse ibiyobyabwenge bya cocaine cyafashwe naa gasutamo ya Mali.

Abaturage babohojwe ni 10 barimo abana batandatu n’abagore batatu nk’uko itangazo ryasohowe na minisiteri y’umutekano no kurinda abasivili muri Mali rivuga. Aba bari bashimuswe ku itariki ya 18 Ugushyingo 2022.

Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko iperereza rikomeje kugirango aka gatsiko k’abagizi ba nabi gasenywe n’abakorana na ko batabwe muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *