Iyi mishyikirano yitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye zirimo n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga

Perezida Kagame yatangiye ubutumwa mu mishyikirano y’Abanyekongo ibera i Nairobi

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangiye ubutumwa mu mishyikirano y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro iri kubera i Nairobi kuva kuri uyu wa 28 Ugushyingo.

Iki ni icyiciro cya gatatu cy’imishyikirano, cyahuje Leta ya RDC n’imitwe y’inyeshyamba irenga 40, kikaba kiramara iminsi itandatu. Cyatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye.

Ndayishimiye usanzwe ari Perezida w’u Burundi, Perezida Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa RDC batangiye muri iyi mishyikirano ubutumwa bukubiyemo ibisubizo by’uburyo uburasirazuba bwa RDC bwabonekamo amahoro arambye.

Yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho, nka Museveni na Tshisekedi, Perezida Kagame yatangaje ko yizeye ko iyi mishyikirano izatanga umusaruro mwiza, bitandukanye no mu bihe byashize, aho amasezerano menshi yasinywe agamije gushakira umuti ikibazo cyo muri RDC atubahirijwe.

Umukuru w’Igihugu yibukije abari muri iyi mishyikirano ko hari umutwe witwaje intwaro umwe muri myinshi ikorera mu burasirazuba bwa RDC uri kuvugwa cyane n’amahanga muri iki gihe, kandi ngo ikibazo cyawo kiri imbere mu bitarakemuka mu rwego rwa politiki.

Perezida Kagame yemeje ko igikenewe kurusha ibindi muri iki gihe ari ubushake bwa politiki mu gukemura ikibazo kiriho, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Nairobi n’iya Luanda muri Angola.

Yagize ati: “Igikenewe ubu kurusha mu kindi gihe ni ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’akarere, nk’iya Nairobi yayobowe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba n’iyo mu buhuza bwa Afurika yunze ubumwe bwayobowe na Perezida Lourenço wa Angola.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kwita ku muzi w’ikibazo cy’umutekano muke muri RDC ari ngombwa cyane. Ati: “Aha harimo kwita cyane ku muzi w’umutekano muke, bizazana ikinyuranyo nyakuri mu gukemura ikibazo cy’umutekano kireba RDC n’ibihugu by’ibituranyi.”

Imishyikirano y’i Nairobi yatangiye muri Mata 2022, ishingiye ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC. Uretse M23 yirukanwemo ishinjwa kubura imirwano, indi mitwe yitwaje intwaro ibyifuza irayitabira.

Iyi mishyikirano yitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye zirimo n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga
Iyi mishyikirano yitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye zirimo n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *