Umuyobozi w’inyeshyamba z’Abarundi z’umutwe wa FNL, Gen. Aloys Nzabampema, aranyomoza amakuru avuga ko Igisirikare cy’u Burundi gifatanyije n’icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo biherutse kwica inyeshyamba 40 z’uyu mutwe .
Urubuga SOS Medias Burundi ku rubuga rwarwo rwa twitter ruvuga ko Gen. Nzabampema yanyomoje aya makuru agira ati “ Ni impuha. Niba barabishe, berekane imirambo yabo,”

Muri iyi weekend ishize nibwo amakuru y’iyicwa ry’izi nyeshyamba za FNL, yashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, Lt. Marc Elongo, avugana n’itangazamakuru.
Yavuze ko ingabo z’u Burundi zoherejwe kurwanya inyeshamba muri iyi ntara zifatanyije n’ingabo za FARDC bagabye ibitero bikomeye ku birindiro by’ingenzi bya FNL birimo ibyahoze ari ibya Gen. Nzabampema, ku itariki ya 24 Ugushyingo 2022.
Yavuze ko ingabo z’ibihugu byombi zabashije kwirukana inyeshyamba za FNL mu birindiro bigera kuri bine biherereye mu gace ka Naombi, umwanzi (FNL) agahungira mu ishyamba rya Itombwe muri Teritwari ya Mwenga nyuma yo gutakaza abarwanyi bagera kuri 40 n’ibikoresho.
Ibi ariko Gen. Nzabampema yabiteye utwatsi avuga ko ari ibihuha, aha umukoro abavuga ko bishe ingabo ze, wo kugaragaza imirambo y’abo bavuga ko bishe.



2 Responses
Niba barabishe berekane imirambo yabo – Gen. Nzabampema anyomoza FARDC
Mperuka izingabo za FARDC zizi gufotora byaje kuzigendera gute akakantu ko kabaciyeho
Niba barabishe berekane imirambo yabo – Gen. Nzabampema anyomoza FARDC
Mperuka izingabo za FARDC zizi gufotora byaje kuzigendera gute akakantu ko kabaciyeho