U Bufaransa na Kiliziya Gatolika birashinjwa gukingira ikibaba abakoze Jenoside mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Inyandiko yashyizweho umukono n’abantu batandukanye barimo Bernard Kouchner wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bw’u Bufaranga n’abandi batandukanye batunze agatoki Kiliziya Gatolika n’u Bufaransa by’umwihariko gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abashyize umukono kuri iyi nyandiko bashimangira ko abagize uruhare muri iyi Jenoside bakomeye bari ku Mugabane w’Uburayi cyane cyane mu Bufaransa bityo bakaba basaba ko kubakingira ikibaba byahagarara aho kubanza guhagurutsa ubutabera.
Bungamo ko abihishe ku mugabane w’Uburayi batakoze Jenoside ko batasahuye, bagakora iyica rubozo, gufata abagore ku ngufu cyangwa kwica gusa ahubwo ko banayiteguye, bagakangurira abantu kuyikora, bakabigisha ndetse bakayishyira mu bikorwa nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Lemonde.
Bakomeza bavuga ko abari i Burayi aribo banyirabayazana bati ” Ni benshi ku buryo baba barashyiriweho impapuro mpuzamahanga zibata muri yombi cyangwa se bakaba barahawe ibihano bikakaye bikozwe n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994’’.
Bagaruka ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu gukingira ikibaba abakoze Jenoside, abashyize umukoni kuri iyi nyandiko bagira bati ” Imyaka irenga 20 irashize Kiliziya Gatolika ikingira bamwe ikibaba aho yagize uruhare mu kubacikisha, kubahisha ndetse ko cyane cyane muri Paruwasi zo mu mijyi no mu byaro by’u Bufaransa usanga aba bicanyi aribo bayoboye’’.
Bakomeza bavuga ko abagize uruhare rukomeye muri Jenoside bibereye mu Bufaransa aho ubutabera bwabarengeje ingohe ndetse ko batari muri iki guhugu ku bw’amahirwe ahubwo ari abasirikare b’Abafaransa babacikisheje kandi aribo bateguye ndetse bagashyira mu bikorwa Jenoside yahitanye Abatutsi basaga Miliyoni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bungamo ko hari imikoranire ikomeye hagati y’u Bufaransa na Leta yashyize mu bikorwa Jenoside haba mbere, ndetse na nyuma y’uko ikozwe cyane cyane ko wasangaga abayobozi bakuru b’u Bufaransa aribo batanga amabwiriza.
Bakomeza bashimangira ko uku kudahana abakoze Jenoside biri mu nyungu zabo n’ababafashije ndetse ngo ubu ikibazo cy’ubutabera kuri iyi Jenoside gisa n’ikititaweho.
Uyu muco wo kudahana ngo ukaba ukomeretsa kurushaho abarokotse iyi Jenoside ndetse bikabera inzitisi urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’u Burayi mu gutegura ahazaza basangiye ndetse ko uyu muco wo kubera utagomba kubabarirwa ko ugomba guhagarara kandi vuba.
Abashyize umukono kuri iyi nyandiko bakaba basoza bagira bati ” Icyo dusaba kiroroshye, ni ug uhagarika umuco wo kudahana ku bakoze Jenoside n’abo bafatanyije’
Bashimangira kandi ko igihe kigeze ngo ibihugu birebwa n’iki kibazo cyane cyane u Bufaransa ko byakohereza mu Rwanda abakoze Jenoside cyangwa bakaburanishirizwa aho batuye hatibagiranye n’ababafashije.
Bahamya ko guca umuco wo kudahana ari inshingano z’urungano rwabo kugira ngo ibisekuru bizakurikiraho bizagire ahazaza heza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *