Umuyobozi w’ikigo cya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN), Umubiligi Emmanuel De Merode, na bagenzi be muri Parike ya Virunga biravugwa ko bafashwe bugwate n’inyeshyamba za M23 i Rumangabo, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe nyamara uyu muzungu mbere yashinjwaga n’Abanyekongo gukorana na M23 .
Imiryango igera mu icumi iharanira kurengera ibidukikije ni yo yasohoye intabaza mu nyandiko yasomwe muri iyi weekend ishize nk’uko tubikesha urubuga Mediacongo.net.
Nk’uko byatangajwe na Faustin Nyebone, umwe mu bagize Umuryango uharanira kurengera ibidukikije n’uburenganzira bwa muntu (ACDH), ngo umuyobozi wa ICCN, Emmanuel De Merode, hamwe n’abashinzwe kurinda parike, bafashwe bugwate n’inyeshyamba za M23 ziyobora kariya gace.
Iyi miryango ikaba ivuga ko abakozi b’ikigo cya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN) baguye mu maboko y’izi nyeshyamba bemera kuguma mu kazi kabo, hakurikijwe amategeko ajyanye no kubungabunga ibidukikije.
Aya mategeko ngo avuga ko abashinzwe inyamanswa n’ibindi binyabuzima byo muri parike bategekwa kuguma mu kazi mu gihe cy’amahoro cyangwa amakimbirane kuri parike.
Iyi miryango irahamagarira guverinoma gufata ingamba zikenewe zo kurinda abakozi ba parike y’igihugu ya Virunga.
Nubwo iyi miryango ivuga ibi ariko, mu minsi ishize, Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza muri Cong, Muhindo Nzangi, yari yashinje uyu Mubiligi, de Merode, kwakira no guha abarwanyi ba M23 ibyangombwa bakeneye birimo lisansi.
Icyo gihe yagize ati “Aya ni amahirwe kuri njye uyu munsi yo kwamagana Umuyobozi wa ICCN, Emmanuel de Merode wagumye i Rumangabo, hotel ya ICCN akayihindura icyicaro gikuru cya M23..”


