Indege yavuye mu baturanyi yarashe ibirindiro by’Ingabo za Centrafrica n’abarwanyi ba Wagner Group

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma ya Centrafrica yavuze ko indege yahagurutse mu gihugu cy’abaturanyi yateye ibisasu ku birindiro by’ingabo zayo ndetse n’ingabo z’abarusiya mu majyaruguru y’iburengerazuba, bitera ubwoba ko hashobora kubaho kwihorera .

Iyi ndege “yajugunye ibisasu mu mujyi” wa Bossangoa “byibasiye ibirindiro by’ingabo zacu, iz’abafatanyabikorwa bacu ndetse n’uruganda rw’ipamba”, ibi byemejwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru rya guverinoma y’iki gihugu aho ingabo zacyo n’abarwanyi babarirwa mu magana bo mu kigo cyigenga cy’umutekano cy’Abarusiya, Wagner Group, barwanya inyeshyamba.

Guverinoma ya Bangui buri gihe ikaba yita aba barwanyi b’Abarusiya “Abafatanyabikorwa” mu gihe abandi babafata nk’abacanshuro.

Ni ku nshuro ya mbere, byibuze bitangajwe ku mugaragaro, ko igitero cy’indege cyagabwe muri Centrafrica nibura kuva intambara y’abenegihugu yatangira mu 2013.

Hari ibyangiritse, ariko ntawapfuye

Abatangabuhamya bari aho bemeje ko iyi ndege itamenyekanye yatambutse inshuro ebyiri mu gicuku, hakurikiraho guturika cyane mu nkambi. Urusaku rw’intwaro ziremereye ndetse n’izoroheje rwahise rukurikiraho kugeza bwacyeye nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga. Ibisasu byanaguye mu cyahoze ari uruganda, ku kibuga cy’umupira byegeranye, no mu kirombe cy’umuyobozi ushinzwe amazi n’amashyamba.

Nta muntu wahitanwe n’ibyo bisasu. Itangazo rya guverinoma ryemeza ko hagaragaye ibintu byinshi byangiritse, ryongeraho ko iperereza ryatangiye.

Guverinoma kandi yamaganye icyo yise “igikorwa kigayitse cyakozwe n’abanzi b’amahoro kandi kizagira ingaruka”.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko mu mezi ashize umujyi wa Bossangoa utari warigeze uhura n’ikibazo gikomeye cy’umutekano. Umwe mu bagize umutwe witwaje intwaro witwa CPC ukorera mu karere, yavuze ko ntaho bahuriye n’iki gitero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *