Guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ugushyingo 2022 i Goma, hateraniye inama y’impuguke mu bya gisirikare zo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igamije gushyiraho ingamba zo guhuza ibikorwa by’ingabo z’akarere bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri rusange na M23 by’umwihariko .
Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gen. Ndima Constant, yashimye ubwitange bw’ibihugu bigize uyu muryango wa EAC bugamije gushakira umutekano uburasirazuba bwa DRC.
Ati: “Kuba muhari hano biragaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu y’i Luanda ndetse n’ibiganiro by’ i Nairobi bigomba kugeza ku kugarura ubusugire bw’ubutaka bw’igihugu cyacu. Munyemerere kandi nshimire nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Angola Joao Lorenço ku kuba umuhuza muri aya makimbirane ndetse n’imfashanyo y’ubutabazi ku bavanwe mu byabo n’intambara ku ruhande rumwe, no ku rundi William Ruto Perezida wa Kenya kubera ibiro bye byiza mu rwego rw’ingabo z’akarere k’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC. ”
Ubuyobozi bw’intara bushimangira ko muri iyi nama hazaganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo kugena ibice bizakorerwamo n’ingabo z’akarere, kugenzura ikirere, guhuza ibikorwa, gutera inkunga y’ibikoresho, guhana amakuru n’izindi.
Biteganyijwe ko iyi nama, yanitabiriwe na MONUSCO, izasoza imirimo yayo ku itariki ya 30 Ugushyingo 2022 hasohorwa n’itangazo rihuriweho.


