Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba akaba na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yamenyesheje Abanyekongo ko nibananirwa kugabana umugati wabo, uzawubagabanya azawuryaho.
Iri jambo yarigejeje ku Banyekongo batangiye icyiciro cya gatatu cy’imishyikirano barimo abahagarariye Leta, imitwe yitwaje intwaro ndetse na sosiyete sivile, igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke byiganje mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Ndayishimiye yasabye aba Banyekongo kurangwa n’ukuri muri iyi mishyikirano, bagatanga ibitekerezo byatuma ibibazo bafite bibonerwa igisubizo kirambye, kandi abayobozi ba gakondo n’ab’amadini n’amatorero bakaba nk’ababyeyi batanga inama nziza.
Yavuze ko aba Banyekongo nibananirwa kwikemurira iki kibazo, bazafashwa n’abandi kugikemura, ariko abo bandi na bo bakazakuramo inyungu zabo.
Ati: “Mumenye neza ko nimunanirwa kugabana mu buryo bukwiye umugati wanyu, uzabafasha kuwugaba azagambirira gukataho umugabane. Mwumve ko bibareba kandi mwiyumve nk’abavandimwe bafite icyerekezo kimwe.”
Icyiciro cya gatatu cy’imishyikirano y’Abanyekongo cyatangiye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022. Kiramara iminsi itandatu kibera i Nairobi muri Kenya nk’uko bisanzwe.



