Nyanza: Gen. Maj. Habyarimana yavuze ko yinjiye muri FDLR ari amaburakindi

Sangiza iyi nkuru

Abantu batandatu bahoze mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR batangiye kwiregura ku byaha by’iterabwoba ubushinjacyaha bubarega, aho umwe muri bo, avuga ko yinjiye muri uyu mutwe kubera kubura uko agira .

Joseph Habyarimana, wahoze mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda (Ex FAR) mbere ya jenoside afite ipeti rya liyetona nyuma akaza kujya mu mutwe wa FDLR agahabwa ipeti rya Jenerali Majoro, ahakana ibyaha byose aregwa, akavuga ko yinjiye mu mutwe wa FDLR by’amaburakindi.

Ni urubanza rukomereje mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Habyarimana yahakanye uruhare aregwa ku bitero uwo mutwe wagabye ku Rwanda mu bihe bitandukanye nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Yavuze ko yasezeye muri uwo mutwe mu mwaka wa 2016 mbere yo gufatwa n’Inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari mu nzira atashye ku bushake, zijya kumufungira i Kinshasa.

Yasabye urukiko gukoresha ubushishozi rukazamugira umwere agasubira mu buzima busanzwe.

Uyu arareganwa n’abandi bantu batanu na bo bahoze ari abasirikare bakuru. Barimo uwitwa Leopold Mujyambere nawe ufite ipeti rya Jenerali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *