Goma: Bagiye gukora imyigaragambyo bamagana ingabo za EAC

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu mujyi wa Goma ku wa 1 Ukuboza 2022 barateganya gukora imyigaragambyo bamagana ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zagiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugarura amahoro n’umutekano.

Amashusho yashyizwe hanze n’umunyamakuru w’Umunyekongo ukorana na France 24, Justin Kabumba, agaragaza abagabo bazenguruka mu isoko ryo mu mujyi wa Goma, bamenyesha abaririmo ko gahunda yo kwigaragambya ari ku wa Kane.

Umwe muri bo ufite umuzindaro, arababwira ati: “Ese muriteguye? Gahunda ni ku munsi wa Kane. Niba badashobora kujya kurwana, bagende. Na MONUSCO bagende.” Ni ko n’abari mu isoko bikiriza muri aya magambo.

Uyu munyamakuru yatangaje ko aba bagabo bazengurutse imihanda n’amasoko basaba ko ingabo za Kenya ziri mu mujyi wa Goma zava muri RDC, mu gihe zaba zitagiye gufasha ingabo zabo ziri ku rugamba.

Ngo barashaka no kwigaragambya basaba ko ingabo za Uganda ziteganya kujya mu gihugu cyabo mu butumwa bwa EAC zitajyayo.

Aba Banyekongo bagiye kwigaragambya nyuma y’aho ingabo za EAC zisabwe gutegereza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Nairobi n’i Luanda muri Angola, imitwe yitwaje intwaro itazayubahiriza kugeza ku iherezo ry’igihe ntarengwa yahawe, ikaraswaho.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Goma: Bagiye gukora imyigaragambyo bamagana ingabo za EAC
    Narumiwe kilasiku mandAmano
    Maramodja mutafurahi siku RDf itakapo ingia Goma pole sanaa

  2. Goma: Bagiye gukora imyigaragambyo bamagana ingabo za EAC

  3. Goma: Bagiye gukora imyigaragambyo bamagana ingabo za EAC
    M23 muti: ” Twebwe M23 duharanira amahoro turwanya ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi. Rero dukwiye Prix Nobel aho kuturwanya. Bizatera isoni n’ikimwaro kuba twarwanywa n’imitwe myinshi MONUSCO, EAC, FDLR, FARDC, MAI MAI bose bafatanyije, kizaba ari igitangaza kitigeze kubaho ingabo z’ibihugu n’iz’umuryango mpuzamahanga ziramutse zifatanyije n’abicanyi, abafata ku ngufu, n’abasahura kurwanya M23 irwanya ubwicanyi n’ihohotera”. ” M23 ibana n’abaturage, aho iri nta violence ihari kandi ishobora gusurwa n’abanyamakuru bose, n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ibishaka”. Watubaza aho dukura intwaro kandi n’imitwe iturwanya nayo izifite z’amoko menshi? Watubaza aho dukura ibiryo dufite territory ngari kuriya ndetse twarafashe ibigo bya gisirikare n’ ibirindiro by’iyo mitwe y’abagizi ba nabi? Icyo tubuze ni iki? Ubu se Uburayi nibwo budakwiye kudushyigikira na Ambasador wa Italy na ba expert ba UN bahasize ubuzima?” Turwanira ukuri. Ibihugu bituranyi bya DRC bigiye kubona umutekano, East DRC igiye kubona umutekano. Ni ukubera M23. Ibyo ni ibyo tumaze kugeraho kandi turacyakomeje kuko n’iterambere riirakenewe. Dukwiye gushyigikirwa aho kurwanywa.
    Mubishyire mu Cyongereza kiza, n’igifaransa kiza bishyirwe kuri tweeter n’ahandi.

    1. Goma: Bagiye gukora imyigaragambyo bamagana ingabo za EAC
      23 muti: We M23 fight for peace against murder and other crimes. So we deserve the Nobel Prize instead of against us. It will be a shame and shame that we have been fighting with many groups MONUSCO, EAC, FDLR, FARDC, MAI MAI all joined together, it will be an unprecedented miracle if the forces of countries and the international community join forces with murderers, rapists, and “M23 lives with the people, where there is no violence and can be visited by all journalists, and representatives of countries and international organizations who want it”. who opposes us and those who have many ethnic groups? We ask you where we grow our food, we have territory near there and we have captured military bases and bases of those criminal groups? UN experts lost their lives?” We fight for the truth. The neighboring countries of DRC are going to be safe, East DRC is going to be safe. It’s because of the M23. That is what we have achieved and we are still continuing because progress is needed. We should be supported instead of opposed.
      Please post it in English, and French will be posted on Twitter and elsewhere.

  4. Goma: Bagiye gukora imyigaragambyo bamagana ingabo za EAC
    M23 muti: ” Twebwe M23 duharanira amahoro turwanya ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi. Rero dukwiye Prix Nobel aho kuturwanya. Bizatera isoni n’ikimwaro kuba twarwanywa n’imitwe myinshi MONUSCO, EAC, FDLR, FARDC, MAI MAI bose bafatanyije, kizaba ari igitangaza kitigeze kubaho ingabo z’ibihugu n’iz’umuryango mpuzamahanga ziramutse zifatanyije n’abicanyi, abafata ku ngufu, n’abasahura kurwanya M23 irwanya ubwicanyi n’ihohotera”. ” M23 ibana n’abaturage, aho iri nta violence ihari kandi ishobora gusurwa n’abanyamakuru bose, n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ibishaka”. Watubaza aho dukura intwaro kandi n’imitwe iturwanya nayo izifite z’amoko menshi? Watubaza aho dukura ibiryo dufite territory ngari kuriya ndetse twarafashe ibigo bya gisirikare n’ ibirindiro by’iyo mitwe y’abagizi ba nabi? Icyo tubuze ni iki? Ubu se Uburayi nibwo budakwiye kudushyigikira na Ambasador wa Italy na ba expert ba UN bahasize ubuzima?” Turwanira ukuri. Ibihugu bituranyi bya DRC bigiye kubona umutekano, East DRC igiye kubona umutekano. Ni ukubera M23. Ibyo ni ibyo tumaze kugeraho kandi turacyakomeje kuko n’iterambere riirakenewe. Dukwiye gushyigikirwa aho kurwanywa.
    Mubishyire mu Cyongereza kiza, n’igifaransa kiza bishyirwe kuri tweeter n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *