Perezida w’u Burundi, uwa Angola n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu nama bahuriyemo i Luanda tariki ya 23 Ugushyingo, bafashe imyanzuro irimo gusaba imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC ariko ikomoka mu bihugu by’abaturanyi kuzirambika no gutaha.
Ni umwanzuro ureba imitwe irimo FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RED Tabara irwanya ubutegetsi bw’u Burundi na ADF irwanya ubwa Uganda, nk’uko bigaragara mu itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyi nama.
Uyu mwanzuro ugira uti: “FDLR-FOCA, RED Tabara, ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo igomba guhita irambika intwaro, igatangira gutaha hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Nairobi, ibifashijwemo na MONUSCO, urwego ruhuriweho rushinzwe igenzura n’ingabo za EAC.”
Iri tangazo risobanura ko uyu mwanzuro ugomba kubahirizwa ku munsi wa gatanu uhereye tariki ya 26 Ugushyingo 2022 (D+5). Ni ukuvuga ko ari kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ugushyingo.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Mama Urwagasabo TV, abajijwe ku mwanzuro usaba FDLR gutaha, yatangaje ko na we ategereje kureba ko uyu mutwe witwaje intwaro ubyubahiriza kuri uyu wa Gatatu.
Mukuralinda yagize ati: “Reka dutegereze ku wa Gatatu. Abantu bagomba gutegereza bakareba. Dutegereze turebe kuri iyo tariki, turebe ikizaba cyashyizwe mu bikorwa. Niba kitashyizwe mu bikorwa, twumve impamvu kitashyizwe mu bikorwa.”
Gusa Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, mu itangazo yashyize hanze tariki ya 27 Ugushyingo, aho kuvuga ku mwanzuro wo gutaha, yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyira igitutu ku butegetsi bw’u Rwanda kugira ngo bwemere “kugirana imishyikirano n’abatavuga rumwe na bwo.”
Itangazo ry’Umuvugizi wa FDLR ryakurikiye ibyavuzwe mu binyamakuru byo muri RDC by’uko yatangaje ko imishyikirano yabo n’ubutegetsi bw’u Rwanda nitabaho, bazava ku butaka bwa RDC, bagaruke mu gihugu bakomokamo barwana.


