Kuri uyu wa Kabiri, umucuruzi w’Umurusiya Yevgeny Prigozhin, inshuti magara ya Perezida Vladimir Putin, yatangaje ko umunyeshuri wo muri Zambia wapfiriye muri Ukraine yabarizwaga mu mutwe wa gisirikare w’abikorera wa Wagner Group .
Zambia yo yavuze ko igihagaze ku byo yatangaje mbere isaba Moscou ibisobanuro by’ukuntu Lemekhani Nyirenda w’imyaka 23 wari umunyeshuri yavuye mu gukora igifungo yari yarakatiwe hafi y’umurwa mukuru w’u Burusiya bikarangira apfiriye mu ntambara muri Nzeri.
Mu gusubiza ibibazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga ya Zambia yavuze ko iri gukora ibishoboka kugirango umurambo w’umuturage wabo ucyurwe nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Se wa Nyirenda yavuze ko yari arimo gukora igifungo cy’imyaka icyenda mu nkengero za Moscou azira icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge igihe “yinjizwaga mu gisirikare” kugira ngo arwane. Umuryango we wavuze ko bitumvikana uburyo yinjijwe cyangwa uwamwinjije.
Kuri uyu wa Kabiri ariko, itsinda Prigozhin’s Concord Catering Group ryatangaje ko Nyirenda yahawe akazi na Wagner Group, ikigo cy’abacanshuro b’Abarusiya biganjemo abahoze mu gisirikare.
Bivugwa ko Prigozhin n’abandi bahagarariye Wagner bazengurutse amagereza yo mu Burusiya bizeza imbabazi imfungwa zizemera kujya kurwanira u Burusiya muri Ukraine.
Mu magambo ye, Prigozhin yagize ati: “Nibyo, ndibuka neza uyu musore.”
Prigozhin yavuze ko Nyirenda yapfuye nk’ “intwari” kandi ko “ari umwe mu ba mbere binjiye mu birindiro by’abanzi ku ya 22 Nzeri”.
Reuters ntiyashoboye kumenya uko urupfu rwa Nyirenda rwabaye cyangwa niba yarinjiye muri Wagner ku bushake.


