Hari imishinga itegurwa nabi, ikarangira itageze ku ntego igahombya Leta- Abadepite

Sangiza iyi nkuru

Inteko rusange y’Abadepite isanga hari imimshinga imwe n’imwe itegurwa nabi bityo ikarangira idashyizwe mu bikorwa kandi yaratwaye akayabo mu kuyitegura bityo bikaba ari bimwe mu bihombwa leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byatangajwe mu gihe iyi aba badepite basesenguraga raporo y’ibikorwa by’urwego rw’umuvunyi y’umwaka wa 2015-2016 ndetse na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017.
Muri iyi raporo, perezida wa Komisiyo, Hon.Kayiranga Rwasa Alfred yagaragaje ko hari amadosiye agera kuri 43 angana na 66% by’amadosiye yakiriwe mu 2015/2016 yaburiwe ibimenyetso. Ibi bikaba ari bimwe mu byatumye imanza zagombaga gucibwa zitaraciwe zose.
Aha umuvunyi mukuru yasobanuye ko hari abavugwa muri izo raporo batagaragaje inkomoko y’umutungo wabo, bakurikiranyweho ku cyaha cy’igwizamutungo ritemewe n’ibindi.
Komisiyo yavuze ko hari imanza zaciwe n’inkiko zitarangizwa n’ibigo ndetse n’inzego zimwe na zimwe bitubahiriza amabwiriza agenga itangwa ry’amasoko ya Leta.
Komisiyo ivuga ko bagaragaje ko hari imishinga imwe itegurwa nabi ikarangira itageze ku ntego igahombya Leta, ndetse ko hari abaturage batanyurwa n’ibyemezo biba byafashwe n’inkiko kuko baba biyumvisha ko ibimenyetso batanze bihagije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvunyi mukuru asobanura ko iyo amakuru afite ireme, urukiko rukora iperereza agashyikirizwa inzego zibishinzwe. Mu madosiye yakiriwe harimo ay’imitungo yanyerejwe n’abakozi batandukanye haba mu nzego za leta n’iz’abikorera, ibyaha bya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *