NATO yaba iteganya guha Ukraine intwaro kabuhariwe za MIM-104 Patriots

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga w’ubwirinzi wa NATO waciye amarenga ko waba ufite gahunda yo guha Ukraine intwaro zigezweho kandi zihambanye zirimo MIM-104 Patriots zikorerwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).

Ni nyuma yo kuzisabwa na guverinoma ya Ukraine, yijeje ko mu gihe yazibona yarushaho kubasha guhangana n’ingabo z’u Burusiya zikomeje kugaba ibitero muri iki gihugu kuva muri Gashyantare 2022.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022, yibukijwe ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yasabye izi ntwaro zikumira ibitero byo mu kirere.

Umunyamakuru Jonathan Beale wa BBC yagize ati: “Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yavuze ko yifuza intwaro zikumira ibitero byo mu kirere. Ndabizi ko hari izo mwatanze ariko yavuze by’umwihariko iza Patriots. Ese ntabwo ibihugu bigize NATO ntabwo byaha Ukraine intwaro za Patriot yifuza?”

Stoltenberg yasubije Beale ko araganira na Minisitiri Kuleba, kandi ngo izi ntwaro na zo Ukraine izazihabwa. Ati: “Tubikorera muri NATO. Tubikorera mu murongo twita Ramstein, aho duhura mu buryo buhoraho. Ibihugu bigize NATO n’inshuti, biyobowe na Leta zunze ubumwe. Harimo kubaha intwaro nshya nk’urugero Patriots kandi ibiganiro kuri iyi ngingo birakomeje.”

Ijambo ry’uyu muyobozi ryarakaje Umuyobozi Mukuru wungirije w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, maze ateguza NATO ko niha Ukraine izi ntwaro, bizayigiraho ingaruka zitari nziza.

Medvedev wanabaye Perezida w’u Burusiya, yagize ati: “Niba nk’uko Stoltenberg yabivuze, NATO iteganya guha Ukraine intwaro za Patriots ndetse n’abasirikare, bazajya mu gipimo (target) cyemewe n’amategeko cy’ingabo zacu.”

Uyu Murusiya yatangaje ko Isi idakeneye imiryango nka NATO ifasha ubutegetsi bwa Ukraine yita ubw’abahezanguni, kuko ngo yitwara nk’umutwe w’abagizi ba nabi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *