Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yerekanye umubare rusange w’ingabo igihugu cya Ukraine kimaze gutakaza mu ntambara n’u Burusiya .
Kuri uyu wa Gatatu, mbere yo kongeraho ko abasivili byibuze 20000 bamze kugwa muri iyi ntambara kuva yatangira mu mpera za Gashyantare, von der Leyen yagize ati: “Kugeza ubu hapfuye abasirikari ba Ukraine barenga 100,000.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’u Burayi ntabwo yatangaje inkomoko y’amakuru yatanze nk’uko iyi nkuru dukesha Russia Today ivuga.
Mu mpera za Nzeri, Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Sergey Shoigu, yatangaje ko igisirikare cya Ukraine kugeza icyo gihe cyari kimaze gupfusha ingabo zirenga 61.000, yavugaga ko zkubye inshuro 10 ingabo z’u Burusiya zari zimaze gupfa.
Mu ijambo rye, von der Leyen yanasabye ko hashyirwaho urukiko rwihariye, rushyigikiwe na Loni kugira ngo rukore iperereza kandi rukurikirane ibyo yavuze ko ari “icyaha cy’ubushotoranyi cy’u Burusiya.”


