543632.jpg

Umubyeyi wa batisimu wa Prince William yeguye nyuma y’amagambo y’ivanguramoko

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi wa batisimu w’Igikomangoma William, Lady Susan Hussey, yasabye imbabazi kandi yegura ku nshingano yari afite ibwami nyuma yo kubaza inshuro nyinshi umuyobozi w’umuryango w’abagiraneza wo mu Bwongereza w’umwiraburakazi aho “akomoka” mu by’ukuri .

Ngozi Fulani, washinze umuryango w’abagiraneza, yabajijwe inkomoko ye mu gikorwa cy’ubugiraneza cyabereraga ibwami kuwa Kabiri ushize.

Fulani, yavuze ko yatangajwe cyane n’amagambo y’uyu mubyeyi wa batisimu w’igikomangoma William.

Ibwami bavuze ko aya magambo “atemewe kandi ababaje cyane”.

Umuvugizi w’igikomangoma William yagize ati “ivanguramoko nta mwanya rifite muri sosiyete yacu”.

Ati: “Ibyavuzwe ntibyari byemewe, kandi birakwiye kuba nyir’ubwite yahise yegura ako kanya.”

Lady Hussey, ufite imyaka 83, yari inshuti magara ya nyakwigendera Umwamikazi Elisabeth II kandi yaramuherekeje mu muhango wo kumushyingura nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Yari umuntu w’ingenzi kandi wizewe ibwami mu myaka ibarirwa muri za mirongo, kandi mu nshingano ze ziheruka harimo gutegura ibirori bibera mu ngoro ya Buckingham.

543632.jpg

Mu kiganiro n’urubuga rwa The Independent, Fulani yavuze ko iki cyari ikibazo “kinini kiruta umuntu umwe. Ni ivangura rishingiye ku rwego”.

Ati: “Naratunguwe igihe biba kandi umuntu wese unzi azi ko ntajya nita ku bintu nk’ibi.”

“Ariko nagombaga gutekereza ku bintu byinshi. Nk’umwirabura, nisanze aha hantu aho nashakaga kugira icyo mvuga ariko ibyabaye byashoboraga guhita bigaragara nk’amakosa yanjye, byashoboraga gushyira umuryango wanjye, Sistah Space, hasi.
Fulani yakomeje avuga ko atashakaga kubona Lady Hussey “yatutswe”.

Uwiboneye icyo kiganiro, Mandu Reid, yatangarije BBC ko ibibazo bya Lady Hussey byari “biteye isoni, ari ivanguramoko kandi bidatanga ikaze”.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira uburinganire bw’abagore yavuze ko yumvise “gushidikanya” ku bijyanye n’ikiganiro Fulani yabazwagamo aho akomoka, nubwo yari amaze gusobanura ko yavukiye kandi atuye mu Bwongereza.

Ntabwo ari ubwa mbere abantu b’ibwami mu Bwongereza bashinjwe ivangura rishingiye ku ruhu kuko n’umugore w’Igikomangoma Harry, Meghan Markle, yigeze gutangariza mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey, ko umuhungu we, Archie, yakorewe ivangura ataranavuka hibazwa ukuntu uruhu rwe ruzaba rusa nubwo ateruye ngo avuge umuntu wabajije iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *