Abanyamakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga bakurikiranaga imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC yo kuri uyu wa Kane, mu mujyi wa Goma, bahuye n’uruva gusenya batabwa muri yombi na polisi ndetse bamwe bamburwa ibikoresho byabo .

Nubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu bwari bwabujije iyo myigaragambyo, ntibyabujije ko abaturage biganjemo urubyiruko rwo muri Goma bazindukira mu mihanda.

Abanyamakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga nka France24, Reuters, Associated Press, AFP, VOA, Africanews, bakurikiranaga iyi myigaragambyo biravugwa ko bitambitswe n’igipolisi ndetse umwe muri bo yakomeretse ibikoresho byabo bikangizwa mbere yo gupakirwa mu modoka ya polisi ku ngufu nk’uko bigaragara ku mafoto yashyizwe kuri twitter.

Muri iyi myigaragambyo bakaba barimo kwamagana icyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda no kuza kw’ingabo za Uganda zigomba gufatanya n’iza Kenya mu rwego rwa EAC, no gusaba ingabo za Kenya zahageze kujya ku rugamba zikajya guhangana n’inyeshyamba za M23.

Baramagana kandi MONUSCO, EAC, na embargo bavuga ko Loni yafatiye Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku kugura intwaro nubwo akanama k’umutekano ka Loni gaherutse kunyomoza aya makuru kavuga ko iki gihugu kitabujijwe kugura intwaro.

4 Responses
Goma: Abanyamakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga bakurikiranaga imyigaragambyo bahuye n’uruva gusenya
mujye mutubwira nibiciro kuko jyewe ndumva nshaka kumenya iyo nzu iherereye inyamata kariyeri. murakoze.

Ndumva njye natanga million 25m
Goma: Abanyamakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga bakurikiranaga imyigaragambyo bahuye n’uruva gusenya
Ndumva njye natanga million 25m