EU yemereye ingabo z’u Rwanda ziri Cabo Delgado Frw miliyari 22

Sangiza iyi nkuru

Akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) katangaje ko kemeye guha ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (angana na Frw miliyari 22).

Ni inkunga yo gufasha izi ngabo kubona ibikoresho byo kwifashisha muri ubu butumwa bw’amahoro zatangiye guhera muri Nyakanga 2021, kugarura amahoro n’umutekano no gucyura abaturage ba Mozambique bahunze ingo zabo.

Aka kanama mu itangazo kashyize hanze kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022, kagize kati: “Aka kanama kemeje gahunda y’inkunga ya € miliyoni 20 yo gufasha ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu ntara ya Cabo Delgado. Ubu butumwa bwatangiye muri Nyakanga 2021 bisabwe n’ubutegetsi bwa Mozambique, mu rwego rwo gukomeza kurwanya iterabwoba.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, nk’uko bigaragara mu itangazo rimaze gushyirwa hanze n’ibiro bye mu kanya gashize, yashimye akanama ka EU ku bw’iki cyemezo.

Yagize ati: “U Rwanda rwishimiye cyane inkunga ya € miliyoni 20 yatangajwe uyu munsi n’Akanama k’Uburayi muri gahunda yo gushyigikira amahoro y’Uburayi, kugira ngo ingabo z’u Rwanda zikorana n’iza Mozambique zibone ibikoresho bikenewe mu kurwanya ibyihebe byitwaza intwaro muri Cabo Delgado, zigarure amahoro n’umutekano kandi zifashe abaturage bahunze gusubira mu ngo zabo zituje.”

Minisitiri Biruta yaboneyeho kwizeza uyu muryango ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Ati: “U Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe mu kurwanya iterabwoba ku mugabane kandi twishimiye gukorana n’Ubumwe bw’Uburayi.”

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Cabo Delgado barenga 2500. Akanama ka EU gatangaje iyi nkunga nyuma y’aho Perezida Kagame kuri uyu wa 30 Ugushyingo yatangarije Abanyarwanda ko amafaranga akoreshwa muri ubu butumwa kuva bwatangira ari ay’iki gihugu gusa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *