mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Felix Andrew Kaweesi yarasiwe mu gace atuyemo muri metero 100 uvuye mu rugo iwe, ubwo abantu bitwaje imbunda bagabaga igitero ku modoka ye. Uyu muyobozi akaba yarasanywe n’abandi bagenzi be 2 barimo abamurinda mu gace ka Kulambiro mu mujyi wa Kampala.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru atangwa n’abo mu muryango we ba hafi bemeje iby’uru rupfu ariko uwaba yihishe inyuma ya rwo bakaba bataramenyekana.
Linda Nabusayi, umunyamabanga muri Perezidansi ya Uganda na we yemeje iby’uru rupfu ndetse avuga ko hari gukorwa iperereza ku baba bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe nta makuru aramenyekana arebana n’abamurindaga n’uruhare baba bagize muri uru rupfu rw’umuyobozi w abo, ikinyamakuru daily monitor cyo kivuga ko hapfuye abantu 3 ariko ibi binyamakuru byombi bikavuga ko ikiri kwegeranya amakuru arambuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


