Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ni zo zagenewe inkunga nyinshi na EU

Sangiza iyi nkuru

Akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022 kafashe icyemezo cyo guha ingabo z’ibihugu bitandukanye zirimo iz’u Rwanda inkunga y’amafaranga yo kuzifasha mu bikorwa bitandukanye.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zagenewe miliyoni 20 z’Amayero (arenga Frw miliyari 22) azazifasha mu kugura intwaro n’ibindi bikoresho, kugarura amahoro no gucyura impunzi.

Aka kanama kandi kafashe icyemezo cyo guha ingabo za Mozambique zikorana n’abatoza bari mu butumwa bwa EU inkunga ya miliyoni 89 z’Amayero ndetse na miliyoni 15 ku ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri muri Cabo Delgado.

Kemeje ko ingabo za Bosnia na Herzegovina zihabwa inkunga ya miliyoni 10 z’Amayero yo kuzifasha mu gikorwa cyo gukaza umutekano zifatanyamo n’ibihugu by’inshuti biri mu burengerazuba bw’akarere ka Balkan.

Ingabo za Georgia zagenewe inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yo kuzifasha mu kongera ubushobozi mu bijyanye n’ubuvuzi, ibikoresho, mu bikorwaremezo ndetse no muri serivisi z’uburinzi mu by’ikoranabuhanga.

SADC igizwe n’ibihugu 16: Angola, Botswana, ibirwa bya Comores, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, ibirirwa bya Maurice, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Ingabo za Liban zizwi nka LAF zagenewe inkunga ya miliyoni 6 z’Amayero yo kuzifasha kongera ubushobozi bwatuma zikomeza kurinda umutekano n’ituze by’igihugu.

Izindi ngabo zagenewe inkunga ni iza Mauritania. Miliyoni 12 z’Amayero zizahabwa ni izo kuzifasha kongera ubushobozi kugira ngo zishobora guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’akarere biherereyemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *