Amerika, Koreya y’Epfo n’u Buyapani byafatiye ibihano Koreya ya Ruguru nyuma yuko Pyongyang yongereye ingufu mu kongera intwaro za kirimbuzi na gahunda zo gukora misile .
Kuri uyu wa Gatanu, abayobozi benshi bo muri Koreya ya Ruguru bakaba bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo nyuma y’igeragezwa rya misile ya ballistique yambukiranya imigabane riherutse gukorwa na Koreya ya Ruguru mu kwezi gushize.
Urwego rushinzwe ubutunzi bwa Amerika rwaftiye ibihno abagize komite nkuru y’ishyaka ry’abakozi. Abantu bavuzwe muri ibi bihano barimo Jon Il Ho na Yu Jin, umuyobozi n’umuyobozi wungirije w’ishyaka ry’abakozi muri Koreya, hamwe n’undi uri mu bagize komite nkuru, Kim Su Gil.
Umutungo uwo ari wo wose abo bayobozi batatu bafite muri Amerika uzafatirwa kandi bazabuzwa gukora ubucuruzi ubwo aribwo bwose.
Washington yashinje abo batatu ko bagira uruhare runini muri gahunda z’intwaro za Koreya ya Ruguru nk’uko iyi nkuru dukesha Deutche Welle ikomeza ivuga.
Bose uko ari batatu bari basanzwe barafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mata.
Nyuma gato ya Amerika, Koreya y’Epfo na yo yatangaje ingamba zayo. Yo yavuze abantu umunani n’imiryango irindwi. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buyapani nayo yavuze amazina atatu y’ibigo n’umuntu umwe mu bihano bishya.


