Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode yagaragaje impungenge afite ku bigo by’imari by’umwihariko banki zikorera mu gihugu zikomeje kunguka cyane ariko abakiriya bazo bahora mu marira.
Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022 ubwo Inteko rusange y’Inteko ishinga amategeko yagezwagaho raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda y’umwaka w’ingengo y’imari w’2021/2022, Senateri yagaragaje ibibazo byugarije abakiriya ba za banki, birimo igurishwa ry’imitungo yabo mu cyamunara.
Senateri Uwizeyimana abona ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma abakiriya bahura n’ibi bibazo harimo kuba igipimo ku nyungu z’inguzanyo cyiyongera cyane ku buryo hari aho kigera kuri 24% mu murenge SACCO n’impuzandengo ya 16% muri banki z’ubucuruzi.
Yagize ati: “Usanga banki koko zunguka pe! N’inyungu zazo bazishyira ahagaragara ku buryo n’abantu babimenya. Ariko abakiriya bararira, bose baravuga ko bigenda nabi, sinzi niba babeshya. Hari n’aho ubona cyamunara ari nyinshi kandi ntabwo cyamunara ari ikigaragaza urwego rw’amabanki rukora neza, ahubwo ni ikinyuranyo.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Rwangombwa John yasubije Senateri Uwizeyimana ko inyungu banki zibona ari ikintu cyo kwishimira kuko ngo igice cyayo kizifasha mu kongera ubushobozi bwo guha abakiriya inguzanyo.
Yagize ati: “50% y’inyungu baba babonye akenshi bahita bayasubizamo bikabafasha kongera ubushobozi bwo kongera gutanga inguzanyo no gufasha izamuka ry’urwego rw’abikorera. Uko bagira igishoro gihagije n’iyo bagize igihombo baba bafite uko bagicunga ntibibe byasenya urwego rw’imari.”
Hari imwe muri banki z’ubucuruzi yatangaje ko mu mwaka ushize yungutse amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari zibarirwa muri 50, iyungutse miliyari 9.2 n’indi yungutse miliyari 2. Ni nyuma yo kwishyura imisoro n’ibindi bizisaba gusohora amafaranga.



