Abarundi 2 biciwe muri Congo baza kujugunywa mu Burundi naho undi aburirwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Abarundi 3 bari baremye isoko rya Kiliba muri Congo , babiri biciweyo imirambo yabo iza kujugunywa mu Burundi naho undi aburirwa irengero.
Abishwe ni Uwitwa Nikumana Jimmy hamwe na Eliya bose bo ku musozi wa Vugizo muri Komini ya Mutimbuzi hafi y’umukapa uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko aba bagabo bari bagiye kurema isoko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe,2016 aho bari bagiye gucuruza imboga z’amashu ahitwa Kiliba muri Congo.
Umuyobozi wa Komini ya yavuze ko aba bagabo barashwe n’abantu bitwaje intwaro baboneka mu Burasirazuba wa Congo nyuma imirambo yabo ikaza kujugunywa mu Burundi naho undi mugenzi wabo bari kumwe akaba ataraboneka.
Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Uburengenzira bwa Muntu , ACPDH ufite icyicaro muri Zoni ya Gatumba , Mathieu Sake ahamya ko aba barundi biciwe muri Congo bakaza kujungunywa mu Burundi
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko muri zoni ya Gatuma abarundi bakunze gushimutwa bakajyanwa muri Congo ati ’’Dukunda kubona abarundi ’’
Abarundi batuye Zoni ya Gatuma bavuga ko ibi bije bikurikira ubugizi bwa nabi bukomeje kugaragara aho bikorwa n’imitwe yitwaje Intwaro iboneka mu Burasirazuba bwa Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, OP 1 Pierre Nkurikiye avuga ko aba bagabo ko ari 3 bari bagiye kucurusa imboga z’amashu muri Congo ndetse ko uwitwa Hakizimana we ataraboneka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *