Nyuma y’igitutu cy’imiryango itegamiye kuri Leta n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Ukuboza, amasezerano y’ubwumvikane yasinywe muri Gashyantare hagati ya yo na sosiyete yitwa Ventora y’umuherwe wo muri Israel, Dan Gertler. Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi yashyikirije abahagarariye sosiyete sivili kopi y’aya masezerano .
Uku gukemura amakimbirane bari bafitanye mu bwumvikane, byagombaga kwemerera igihugu kugarura imigabane yose mu bucukuzi bw’amabuye n’amavuta byari bifitwe n’uyu munyemari, ibarirwa agaciro ka miliyari 2 z’amadolari.
Nubwo kandi inyandiko yari imaze igihe itegerejwe yashyizwe hanze itabiteganya, Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi, yishimiye gutangaza ko uyu mucuruzi wo muri Israel atazongera gukorera ibikorwa bye muri RDC. Ati “Dan Gertler yemeye gusubiza umutungo . Yemeye kandi guhagarika ibikorwa bye muri DRC. »
Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko Kinshasa yanze gukurikirana Dan Gertler ugaragazwa n’imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri leta nk’umuntu wari warayogoje umutungo w’igihugu ku butegetsi bwabanjirije uburiho.
Uruhande rwa Congo rwiyemeje gushyigikira uyu mucuruzi mu cyifuzo cye cyo gukuraho ibihano yafatiwe na Amerika. Minisitiri w’Imari abisobanura agira ati: “Turizera ko gukomeza ibyo bihano, igihe amasezerano azaba amaze kugerwaho, byakomeza gutuma bidashoboka kubyaza umusaruro iyo migabane.” Kubera ko nta mucuruzi, nta sosiyete ishobora kwiyemeza gukoresha imigabane ikiriho ibihano by’Abanyamerika ”.
Ntabwo inyandiko zasohotse zihagije nk’uko sosiyete sivile ivuga
Georges Kapiamba, umwe mu bahagarariye sosiyete sivili, yagize ati: “Abanyekongo ni bo batsinze kuko bari barambuwe imigabane yabo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli irenga miliyari 2 z’amadolari yari yarasohowe mu murage wabo, ariko akagaruka kubera aya masezerano.”
Indi sosiyete sivile ariko isanga hakiri urujijo kuri ayo masezerano kandi igice kimwe cy’amasezerano ari cyo cyashyizwe ahagaragara.


