Perezida Ruto yahagaritse abakomiseri ba komisiyo y’amatora barwanyije intsinzi ye

Sangiza iyi nkuru

Perezida William Ruto wa Kenya yahagaritse ku mugaragaro abakomiseri bane bagize komisiyo yigenga ishinzwe amatora (IEBC) maze ashyiraho urukiko rusuzuma icyifuzo gisaba ko bakurwa ku mirimo yabo .

Kuri uyu wa Gatanu, umukuru w’igihugu mu itangazo ryasohotse mu igazeti ya leta, yatangaje ko Visi Perezida wa IEBC, Juliana Whonge Cherera, n’Abakomiseri, Francis Mathenge Wanderi, Irene Cherop Masit na Justus Abonyo Nyang’aya bagomba kuba bavuye ku mirimo yabo mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko.

Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’icyifuzo cy’Inteko ishinga amategeko yashakaga kwirukana aba bakomiseri kubera imyitwarire yabo mu matora rusange yo ku ya 9 Kanama 2022 nk’uko tubikesha urubuga The Star rwo muri Kenya.

Aba bakomiseri akaba ari bamwe barwanyije intsinzi ya William Ruto bavuga ko habayeho kwibeshya mu kubarura amajwi ariko ntibabyemeranyeho na bagenzi babo basigaye barimo umuyobozi mukuru wa komisiyo y’amatora.

“Nyuma yo kwakira no gusuzuma icyifuzo cy’Inteko ishinga amategeko… Jyewe, William Samoei Ruto, Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu cya Kenya, ntegetse ko Juliana Whonge Cherera, Francis Mathenge Wanderi, Irene Cherop Masit na Justus Abonyo Nyang ‘aya, bamwe mu bagize komisiyo yigenga ishinzwe amatora, bahagaritswe ku mirimo yabo kandi bigahita byubahirizwa. ”

Perezida yakomeje agena umucamanza w’Urukiko Rukuru, Aggrey Muchelule nk’umuyobozi w’urukiko rugizwe na Carolyne Kamende Daudi, Linda Gakii Kiome, Mathew Njaramba Nyabena na Col. (Rtd.) Saeed Khamis Saeed.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Ruto yahagaritse abakomiseri ba komisiyo y’amatora barwanyije intsinzi ye
    Ruto anakiyeho yana akoze ikosa rya kijyinga

  2. Perezida Ruto yahagaritse abakomiseri ba komisiyo y’amatora barwanyije intsinzi ye
    Ruto anakiyeho yana akoze ikosa rya kijyinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *