Umuntu umwe yakomerekeye mu gitero cya bombe yari iteze mu ibahasha cyagabwe ku biro by’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kane, itariki 16 Werurwe 2017.
Umuvugizi w’igipolisi avuga ko ibahasha yoherejwe mu nyubako ikoreramo IMF igaturika igakomeretsa umuntu umwe. Abantu benshi bakaba bahise bavanwa muri iyi nyubako mu rwego rwo kwirinda ko haturikira ikindi gisasu gikatwara ubuzima bw’abantu.
Iki gitero ngo kikaba cyaje nyuma y’umunsi umwe hatoraguwe igifunyika kirimo ibiturika mu biro bya minisitiri w’imari w’u Budage, Wolfgang Schà¤uble.
Igipolisi cyo mu mujyi wa Berlin kuri uyu wa gatatu ushize kikaba cyaratangaje ko igifunyika cyari kirimo uruvange rw’ibiturika byari byagenewe gukora ubugizi bwa nabi. Agatsiko k’intagondwa z’Abagiliki kakaba ariko kigambye uwo mugambi wapfubye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri iki gitero cy’I Paris, Umuyobozi mukuru wa IMF, Christine Lagarde yavuze ko yamenyeshejwe amakuru y’icyo gitero cyakomerekeje umukozi wabo umwe, avuga ko yamaganye iki gikorwa yise icy’ubugwari yongeraho ko bitazabuza IMF gukomeza gukora inshingano zayo.

Iyi nkuru ya AFP ikaba ikomeza ivuga ko yanongeyeho ko bari gukorana bya hafi n’abayobozi b’u Bufaransa mu iperereza kuri iki gikorwa no kwizeza umutekano w’abakozi ba IMF.
Igihugu cy’u Bufaransa kikaba gikomeje kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba muri iyi myaka, harimo icyo mu Ugushyingo 2015cyahitanye abantu 130 ndetse n’igitero cyagabwe mu mujyi wa Nice muri Nyakanga kigahitana abagera kuri 80.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


