Umugore witwa Fatuma Issa w’imyaka 22 y’amavuko ukomoka mu gace ka Katavi gaherereye ku nkengero z’ikkiyaga cya Tanganyika muri tanzaniya aherutse kwibaruka impanga z’abana 4 barimo abahungu 3 n’umukobwa umwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubusanzwe ntibimenyerewe ko impanga z’abana bane cyangwa 3 bose babaho bagakuraa kuko akenshi bamwe barapfa. Gusa aha ho bias n’ibitangaje kuko aba bana bose bakomeje kubaho ndetse bakaba banameze neza.
Uyu mwana w’umukobwa ari na we wavutse mbere, yavukanye ikilo 1.8 naho abahungu bagenda bagira 1.5, 1.7 ndetse na 1.7
Dailynews dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore wari ubyaye bwa 2 abyaranye n’umugabo bashakanye w’imyaka 25, Agustino Andrew yatangaje ko afite ibyishimo bidasanzwe kubyara abana bangana gutya bose bagakomeza kubaho ndetse kuri ubu akaba agize abana 5 kuko bari basanzwe bafitanye undi umwe.
Uyu mugore avuga ko ku nshuro ya mbere yabyaye umwana umwe ari na we uriho kuri nyuma akabyara impanga z’abana 2 ariko bakaza gupfa bataramara kabiri, ubu akaba agize abana batanu kuko yibarutse bane icyarimwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore kandi ashima Imana kuba yarabashije kubyara aba bana bose nta ngorane ahuye na zo mu kubabyara.
Mu gihe kingana n’icyumweru kimwe gusa abyaye, uyu mugore aracyakurikiranywe n’ibitaro bya yabyariyeho mu kubungabunga ubuziba bwabo bose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


