Umwe mu badepite ba EU ntiyishimiye inkunga yahawe Igisirikare cy’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 3 Ukuboza 2022, Depite Maria Arena yamaganye inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) wageneye Ingabo z’u Rwanda kubera uruhare zirimo kugira mu kugarura amahoro n’umutekano mu majyaruguru ya Mozambike .

Nk’uko uyu mudepite mu Burayi abitangaza, ngo iyi nkunga yagombye kuba yaraje nyuma yo gusaba u Rwanda “guhagarika inkunga rutera M23”.

Ati: “Gufata icyemezo cyo kurekura miliyoni 20 z’amayero mu rwego rwo gushyigikira ingabo z’u Rwanda utarusabye kubanza kwiyemeza gukuraho inkunga yarwo kuri M23 ntabwo byemewe kuko ikibazo cy’umutekano n’ibibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bwa DRC bikomeje kwiyongera. Inkunga y’ingabo zifite uruhare rukomeye mu kurenga ku burenganzira bwa muntu, ubwicanyi bukabije no kwinjiza abana ku ga hato ntabwo bifite ibisobanuro. ”

Kuri Maria, ngo ayo mafaranga ngo yagombye gukoreshwa mu gukurikirana abagize uruhare mu bwicanyi muri DRC.

Ati: “Ntabwo twemera ko Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wagira uruhare ruziguye mu guhungabanya umutekano muri DRC. Inkunga igomba gushyigikira ikurikiranwa ry’abagize uruhare mu ihohoterwa mu rwego rw’ubutabera bw’igihugu ndetse n’amahanga ”.

Kuwa Gatanu ushize nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi watangaje irekurwa rya miliyoni 20 z’Amayero agenewe gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umwe mu badepite ba EU ntiyishimiye inkunga yahawe Igisirikare cy’u Rwanda
    Ahubwo batanze make.
    Cg se uwo mudepite nazane na benewabo bajye muri. Mozambike kwirukana ibyihebe

  2. Umwe mu badepite ba EU ntiyishimiye inkunga yahawe Igisirikare cy’u Rwanda
    Ahubwo batanze make.
    Cg se uwo mudepite nazane na benewabo bajye muri. Mozambike kwirukana ibyihebe

  3. Umwe mu badepite ba EU ntiyishimiye inkunga yahawe Igisirikare cy’u Rwanda
    Ibyo uRwanda rukora bijyanye n’umutekana haba muri mosambique na centre Africa,nubundi rubikora ntankunga y’uburayi irimo,rero gutanga inkunga iherekejwe n’amabwiriza y’ibigomba gukorwa kandi bitadufasheho,bayireka,knd nubundi kw’igira turarimenyereye,kurya duke tw’amahoro biruta byinshi utamo amarira

  4. Umwe mu badepite ba EU ntiyishimiye inkunga yahawe Igisirikare cy’u Rwanda
    Ibyo uRwanda rukora bijyanye n’umutekana haba muri mosambique na centre Africa,nubundi rubikora ntankunga y’uburayi irimo,rero gutanga inkunga iherekejwe n’amabwiriza y’ibigomba gukorwa kandi bitadufasheho,bayireka,knd nubundi kw’igira turarimenyereye,kurya duke tw’amahoro biruta byinshi utamo amarira

  5. Umwe mu badepite ba EU ntiyishimiye inkunga yahawe Igisirikare cy’u Rwanda
    ariko uyu mukecuru we aho si ihabara rya cyabitama?Arabona ariya mafaranga agiye kubusa?Niba agizemo ikibazo bamuhaye imbunda namasasu akajya kurwanya biriya byihebe, arebeko bitamukiza kubeshya gusa.arabona yicaye hariya ari gusignwa nurupfu akavuga amangambure ahongaho?ntabwo abasilikare b`urwanda bo bakunda amahoro ahantu hose, reba avuze mozambique, aba ayivanye na M23?bIHURIYE HE KOKO?m23 ko ari abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo bimwe kera.ngo ni depute, wa wapi. ari muri babandi barwanira muri salle yagiye aho barwana ubundi yavuga ibigambo bitubatse bakamukosora?

  6. Umwe mu badepite ba EU ntiyishimiye inkunga yahawe Igisirikare cy’u Rwanda
    ariko uyu mukecuru we aho si ihabara rya cyabitama?Arabona ariya mafaranga agiye kubusa?Niba agizemo ikibazo bamuhaye imbunda namasasu akajya kurwanya biriya byihebe, arebeko bitamukiza kubeshya gusa.arabona yicaye hariya ari gusignwa nurupfu akavuga amangambure ahongaho?ntabwo abasilikare b`urwanda bo bakunda amahoro ahantu hose, reba avuze mozambique, aba ayivanye na M23?bIHURIYE HE KOKO?m23 ko ari abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo bimwe kera.ngo ni depute, wa wapi. ari muri babandi barwanira muri salle yagiye aho barwana ubundi yavuga ibigambo bitubatse bakamukosora?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *