Amerika yatangaje ko ishobora gushora intambara muri Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’itumanaho muri Amerika , Rex Tillerson yavuze ko gukoresha uburyo bwa gisirikare ari kimwe mu biri kwigwaho neza hagamijwe kwihimura ku gihugu cya Koreya ya Ruguru yanze kwitabira ibiganiro by’amahoro na Koreya y’Epfo ndetse n’ibindi bikorwa ikomeje kugaragaza nk’ubushotoranyi.
Ibi yabitangarije mu ruzinduko yari yakoreye muri Koreya y’Epfo aho yatangaje ko Amerika itakihanganiye gukomeza kuba muri Politiki ijenjetse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko Amerika iri gushakisha uko yabona ibisubizo ku kibazo ifitanye na kiriya gihugu binyuze mu nzira z’ibiganiro kuri ubu ngo bias n’ibyananiranye, inzira za gisirikare ndetse no ku mitungo.
Ni mu gihe Koreya ya Ruguru ikomeje gutera amakenga kubera ibikorwa imazemo igihe bias no kwiyenza kuri Amerika ivuga ko iri kugerageza ibisasu bya kirimbuzi “missiles”, hamwe n’izindi ntwaro zihumanya ikirere (Nucleaire) , aho inateganya ko bimwe bishobora kugwa ku butaka bwa Amerika.
Ibi uyu muyobozi Tillerson yabitangaje nyuma yo gutembera akarere katemerewe gukorerwamwo ibikorwa bya gisirikare, “Demilitarized Zone”, gahuriweho na Korea zombi.
Minisitiri Rex Tillerson yaje muri Koreya y’Epfo aturutse mu gihugu cy’u Buyapani, aho yari yatangarije ko hashize imyaka isaga 20 Amerika igerageza kumvikanisha Koreya zombi ariko ntibigire icyo bitanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa yanavuze ko nubwo imbaraga za gisirikare ari zimwe mu zishobora gukoreshwa, yanavuze ko Amerika itifuza ko bigera aho ariko ko bikomeje kunanirana nta yandi mahitamo yaboneka uretse gukoresha abasirikare gusa ko hakigeragezwa ubundi buryo.
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *