Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yafashe icyemezo cyo kutegura kuri iyi nshingano ndetse ahitamo gukomeza ‘kurwana’ mu rwego rwa politiki no mu butabera.
Tariki ya 1 Ukuboza 2022, ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo birimo News24 byari byatangaje ko Ramaphosa ashobora kurara yeguye, bitewe na raporo y’iperereza ryari rimaze igihe kirekire rimukorwaho yamaze gukorwa.
Iri perereza rishingiye ku mafaranga angana n’amadolari ya Amerika miliyoni 4 yabonetse mu isambu ya Perezida Ramaphosa mu mwaka w’2020, aho byaketswe ko yaba ari ayo yanyereje.
Mu butumwa Umuvugizi we, Vincent Magwenya yageneye abanyamakuru, nk’uko Al Jazeera ibivuga, yasobanuye ko Umukuru w’Igihugu yafashe umwanzuro wo kutegura kandi ngo aracyafite gahunda yo kwiyamamaza ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’ishyaka ANC.
Magwenya yatangaje ko kutegura kwa Ramaphosa kwatewe n’uko iki kirego gifite inenge kandi bamwe mu bagize ishyaka ANC bakaba bamusabye gukomeza ‘kurwana’ n’iki kibazo ari ku butegetsi, aho kwegura.
Magwenya yagize ati: “Perezida Ramaphosa ntabwo azegura kubera raporo ifite inenge. Yitaye ku butumwa budashidikanywaho yahawe na bamwe mu bagize iri shyaka riri ku butegetsi bamutoranyije kandi anafite gahunda yo gushaka manda ya kabiri y’ubuyobozi bwa ANC.”
Amatora yo mu ishyaka ANC ateganyijwe tariki ya 16 Ukuboza 2022.


