Kinshasa: Perezida wa Sena na Minisitiri Aselo bitabiriye imyigaragambyo ‘yagamagana u Rwanda’

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa sena ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Bahati Lukwebo na Minisitiri w’umutekano w’imbere, Daniel Aselo, bitabiriye imyigaragambyo ‘yamagana u Rwanda’ n’icyo bita umugambi wo gutwara igice cy’ubutaka bw’igihugu cyabo (balkanization).

Iyi myigaragambyo yabereye Kinshasa kuri uyu wa 4 Ugushyingo, kimwe n’indi yabereye mu bindi bice by’igihugu, yateguwe n’inama y’Abepisikopi bakorera muri RDC, bemeza ko u Rwanda rufite uruhare mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bw’igihugu.

Iyi myigaragambyo kandi yagombaga kwitabira n’umwepisikopi ukomeye muri RDC, Cardinal Fridolin Ambongo, gusa mu mashusho yashyize hanze, yasobanuye ko ari mu ruzinduko mu mahanga, ariko asaba abari mu gihugu kuzenguruka imihanda yose bamagana intambara na ‘balkanization’.

Ni muri uru rwego Senateri Bahati (wambaye ishapure, ishati y’umweru n’amadarubindi), Minisitiri Aselo (uwegereye Bahati ku ruhande rw’iburyo) n’abandi bayoboke ba Kiliziya Gatolika bagiye mu mihanda, bakora imyigaragambyo y’amahoro.

Inama y’igihugu y’Abepisikopi yateguje iyi myigaragambyo kuva tariki ya 9 Ugushyingo 2022. Yasabaga Abanyekongo bari mu gihugu no mu mahanga guhaguruka bakamagana umugambi wo guca RDC mo ibice.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kinshasa: Perezida wa Sena na Minisitiri Aselo bitabiriye imyigaragambyo ‘yagamagana u Rwanda’
    Djameni muache ubaguzi Rwanda siyo inayo ngombana ni watoto wenu wanao pigania haki yawo.

  2. Kinshasa: Perezida wa Sena na Minisitiri Aselo bitabiriye imyigaragambyo ‘yagamagana u Rwanda’
    Djameni muache ubaguzi Rwanda siyo inayo ngombana ni watoto wenu wanao pigania haki yawo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *