Kagame : Umukuru w’igihugu wa mbere muri Afurika ugiye gufata ijambo mu nama ya AIPAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azafata ijambo mu nama ngarukamwaka ibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuza Israel n’inshuti zayo ; inama izwi nka AIPAC izabera Washington D.C. ku Cyumweru gitaha nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu. Perezida Kagame akaba ari we muyobozi wa mbere wo muri Afurika uzaba ufashe ijambo muri iyi nama.

Aya makuru akaba yemejwe na komite yo muri Amerika ishinzwe ibibazo bya Israel ibicishije ku rukuta rwayo rwa twitter aho yavuze ko perezida Kagame azafata ijambo muri iyi nama iteganyijwe kuva kuwa 26 kugeza kuwa 28 Werurwe 2017.

Urubuga haaretz.co rwo mu gihugu cya Israel mu nkuru yarwo rukaba rwavuze ko perezida Kagame ari we muyobozi wa mbere wo muri Afurika ugiye kuzafata ijambo muri iyi nama iba buri mwaka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nama ihuza Abanya-Israel n’inshuti zabo ikunze guhuza impirimbanyi n’abanyeshuri basaga 15,000 baturutse muri leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’abafata ibyemezo n’abavuga rikijyana b’Abanya-Israel n’Abanyamerika batabarika.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko perezida w’u Rwanda, Paul kagame ari inshuti ikomeye ya Israel imaze kugenderera iki gihugu inshuro nyinshi ndetse nawe akaba aheruka kwakira Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu mu ruzinduko rw’akazi yakoreye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize.

Perezida Kagame kandi mu bihe byashize yatangaje ko areba Israel nk’urugero rw’uko wakongera kubyutsa igihugu nyuma ya jenoside. Mu myaka ishize, ubufatanye mu by’umutekano n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi bukaba bwariyongereye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *