Nigeria: Abitwaje intwaro bishe abantu basaga 10 bashimuta abandi babasanze mu musigiti

Sangiza iyi nkuru

Abantu bitwaje imbunda muri Nigeria bishe abantu basengaga basaga icumi barimo na imamu, kandi bashimuta abandi benshi ku musigiti mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, nk’uko abaturage baho babitangaje .

Udutsiko twitwaje intwaro tuzwi ku izina ry’amabandi, twibasiye abaturage aho umutekano utarinzwe cyane, bica abantu cyangwa bakabashimuta kugira ngo bahabwe ingurane. Utwo dutsiko dusaba kandi abaturage kwishyura amafaranga yo kubarinda, kwemererwa guhinga, no gusarura imyaka yabo.

Lawal Haruna, utuye i Funtua, muri leta ya Katsina aho Perezida Muhammadu Buhari avuka, yatangarije Reuters kuri telefoni ko abantu bitwaje imbunda bageze ku musigiti wa Maigamji bari kuri moto maze batangira kurasa bituma abasengaga bahunga.

Haruna yavuze ko abagera kuri 12 bari bitabiriye amasengesho ya nijoro, bafatiwe mu masasu baricwa, barimo na imamu mukuru.

Undi muturage wa Funtua, Abdullahi Mohammed yagize ati: “Bahise bakoranya abantu benshi babajyana mu gihuru. Ndi gusenga ngo amabandi arekure inzirakarengane yashimuse.”

Umuvugizi wa polisi y’igihugu muri Katsina, Gambo Isah, yemeje icyo gitero avuga ko abashinzwe umutekano bashyigikiwe na Leta, babifashijwemo na bamwe mu baturage, bashoboye gutabara abasengaga bamwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *