Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa Mbere arafunga ku mugaragaro ibiganiro bya gatatu by’amahoro hagati y’Abanyekongo byaberaga i Nairobi .
Ni ibiganiro by’amahoro byatangiye ku ya 28 Ugushyingo bititabiriwe n’umutwe wa M23 utarigeze uhabwa ubutumire bwo kubyitabira.
Uhuru Kenyatta, umuhuza muri ibi biganiro by’amahoro wagenwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), niwe wayoboye ibyo biganiro byri bihuriyemo imitwe yitwje ibirwanisho, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abaturage n’abayobozi b’amadini na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Perezida William Ruto, ni bo bafunguye inama yari igamije gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuhuza rero nk’uko tubikesha urubuga The Star rwo muri Kenya, yitezweho gutangaza ibyagezweho muri ibyo biganiro byakozwe mu matsinda atandukanye.
Uhuru ndetse n’Intumwa idasanzwe ya Perezida wa DRC, Felix Tshesekedi, Serge Tshibangu, bamaze kwerekana ko bizeye ko ibiganiro bizatanga igisubizo kirambye ku mirwano ibera muri iki gihugu.
Ku wa Gatatu, Uhuru yagize ati: “Inzira ya Luanda yari isobanutse neza ko M23 igomba koroshya imirwano no kuva ahantu hatatu kandi kugeza ibyo bizaba bitarakorwa, M23 ntishobora kugira uruhare muri ibyo biganiro.”
Tshibangu we yongeye gushimangira umwanya wabo nka guverinoma ko batazahangana n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bihugu by’ibituranyi byagize uruhare mu mirwano maze ayisaba kuva mu gihugu byihuse.
Uhuru we yagize ati: “Mumfashe kubona amahoro, ntimutume akazi kanjye kangora, niteguye kumva ibitekerezo byanyu kandi nkagira ibitekerezo by’ukuntu twakemura iki kibazo burundu.”

2 Responses
Nairobi: Uhuru Kenyatta arafunga ku mugaragaro ibiganiro byari bihuje Abanyekongo
Mu by’ukuri se nk’ubu Uhuru ntari kuruhira ubusa?
Niba atari ukwigiza nkana wagira ngo mu mutwe we ntakirimo! Ngo ni Umuhuza wa Leta ya RDC n’Inyeshyamba za RDC z’imitwe yitwaje intwaro?
Umuntu ushyira mu gaciro ufite ubwenge ntiyumva ubuhuza butarimo M23 icyo bwageraho n’igipimo cy’ubwenge bw’Umuhuza muri ibyo biganiro! Kisekedi rwose ameze nka wa wundi batiza umuhoro igihe asenya urwe.
Ngo Komanda w’Ingabo za EAC umunyakenya uri i Goma ngo ntazemerera M23 ko ifata Goma!
None se akeka ko M23 igiye kuhafata yamusaba uburenganzira? Nzabambarirwa ni Umwana w’Umunyarwanda.