Paris: Nicolas Sarkozy yatangiye kuburana mu bujurire ku cyaha ruswa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yatangiye ubujurire bwe ku cyaha cya ruswa yahamijwe .

Umwaka ushize, urukiko rwasanze Sarkozy, wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, ahamwa n’icyaha cyo gushaka guha ruswa umucamanza no gukoresha umwanya we binyuranyije n’amategeko igihe yari ku butegetsi.

“Gukoresha umwanya we binyuranyij n’amategeko”, ni umuco wo gukoresha imbaraga z’umuntu muri guverinoma cyangwa umwanya uwo ari wo wose w’ubuyobozi kugira ngo ahabwe serivisi n’undi muntu kuber icyo ari cyo.

Urubanza rwagarutse ku kuntu Sarkozy n’umwunganizi we, bagerageje guha ruswa umucamanza amwemerera akazi kugira ngo babone amakuru y’ibanga ku rubanza uwahoze ari perezida w’imyaka 67 y’amavuko yaregwagamo nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Urubanza, rwarebaga ku mafaranga yishyuwe mu buryo butemewe na Liliane Bettencourt umuzungura wa sosiyete ya L’Oreal mu rwego rwo gutera inkunga Sarkozy yo kwiyamamariza umwanya wa perezida mu matora ya 2007.

Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu. Byari bibaye ku nshuro ya kabiri gusa mu mateka ya none y’u Bufaransa aho uwahoze ari umukuru w’igihugu ahamwa n’icyaha, nyuma ya Jacques Chirac mu 2011, kandi ni ubwa mbere uwahoze ari perezida ahamwa n’icyaha cya ruswa.

Umwunganizi we, Thierry Herzog w’imyaka 67, n’umucamanza Gilbert Azibert w’imyaka 75 uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na bo bahamwe n’icyaha maze bahabwa igihano kimwe n’uyu munyapolitiki.

Sarkozy, wahoraga ahakana ibyo aregwa byose, yajuririye igihano yahawe, igikorwa cyatumye akomeza kwidegembya kugeza ubu, nubwo muri Werurwe 2021 yari yahamijwe icyaha.

Uwahoze ari perezida yemeye ko yahaye Azibert akazi, ariko avuga ko nta kintu yamusabye nk’ingurane ku bijyanye n’iperereza yakorwagaho.

Uru rubanza ntabwo ari rwo bibazo byonyine bijyanye n’amategeko bireba uwahoze ari perezida: Muri Nzeri 2021, Sarkozy yakatiwe umwaka umwe wo gufungwa by’agateganyo kubera ko yarengeje umubare ntarengwa w’amafaranga yari yemerewe gukoreha mu kwiyamamaza mu matora yo mu 2012. Na none kandi, yahawe amahirwe yo kujuririra urwo rubanza.

Uwahoze ari perezida yitabye urukiko rwa Paris ari kumwe n’abo bareganwa, Herzog na Azibert, na bo bajuriye.

Urubanza rw’ubujurire ruzakomeza kugeza ku ya 16 Ukuboza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *