Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe

Sangiza iyi nkuru

Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza w’Abanyekongo mu mishyikirano ibera i Nairobi muri Kenya, yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abayitabiriye yaranyerejwe na zimwe mu ntumwa z’ubutegetsi Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Kuri uyu wa 5 Ukuboza ni bwo Uhuru yari kurangiza ku mugaragaro icyiciro cya gatatu cy’iyi mishyikirano, buri wese wayitabiriye agahahwa insimburamubyizi y’amadolari ya Amerika 300.

Gusa ubwo bari bamaze kugera mu cyumba cyagombaga gusorezwamo iyi mishyikirano, bamwe bivumbuye barasohoka, basobanura ko bo batahawe iyi nsimburamubyizi.

Uretse abatabonye aya mafaranga, Radio Okapi yatangaje ko hari n’abayanze bavuga ko ari make.

Uhuru winjiye muri iki cyumba nyuma y’iminota 30, nk’uko RFI ibivuga, yahise atangaza ko asubitse iki gikorwa, acyimurira kuri uyu wa 6 Ukuboza, anamagana yivuye inyuma abanyereje aya mafaranga.

Yagize ati: “Abaduteguriye iyi mishyikirano y’icyiciro cya 3 cya Nairobi bafite ikibazo. Ubwanjye ndi mu bashatse aya mafaranga. Kandi aya mafaranga si ayabo. Ni amafaranga yo kudufasha gushaka amahoro muri RDC. Abo bireba ntibatekereze ko ingingo y’amahoro ari urwenya cyangwa umukino.”

Uhuru yakomeje avuga ko yiteguye gusaba Isi yose ko idakwiye kongera guha amafaranga abateguye iyi mishyikirano mu gihe baba batabaye inyangamugayo. Ati: “Nzabarega ku babakuriye, niba bibwira ko nta mbaraga mfite. Gusa mfite amatwi. Niteguye gusaba Isi ko itaha amafaranga aba bantu niba badashobora gutegura imishyikirano mu buryo bwiza. Aya mafaranga ntabwo ari ayabo, ni ay’ibiganiro by’amahoro.”

Icyiciro cya gatatu cy’iyi mishyikirano cyatangiye tariki ya 2 Ugushyingo 2022. Nk’uko bisanzwe, cyitabiriwe n’intumwa za Leta ya RDC, abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, za sosiyete sivile, abanyamadini n’amatorero, abayobozi ba gakondo ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    Aho niho congo itandukanira n’ibindi bihugu nyine, iyo birangira neza ntabwo byarikuba ari iby’abakongomani na fdlr

  2. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe

  3. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    Ibibazo bya congo ntabwo bizakemurwa namarangamutima y’ibihugu cg inyungu z’abantu kugiti cyabo ikibazo kigomba gukemuka mu mizi ariyo .
    1. FDLR igomba kurwanwa igataha mu rwanda abafite ibyaha bakabibazwa abadafite ibyaha bagasubira mu buzima busanzwe.
    2. Umuhuza niyumve impande zose M23 na congo ahuze abantu ashingiye ku masezerano bafitanye.
    3.Gucura impunzi nziri mu Mahanga zigasubira mu byazo .
    4.kubaka igisirikare cy’igihugu gifite discipline na police.
    5.Guha abenegihugu agaciro kangana ku gihugu cyabo .
    Ibi ni bidakunda imyaka 100. Muntambara muyitege.

  4. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    Ibibazo bya congo ntabwo bizakemurwa namarangamutima y’ibihugu cg inyungu z’abantu kugiti cyabo ikibazo kigomba gukemuka mu mizi ariyo .
    1. FDLR igomba kurwanwa igataha mu rwanda abafite ibyaha bakabibazwa abadafite ibyaha bagasubira mu buzima busanzwe.
    2. Umuhuza niyumve impande zose M23 na congo ahuze abantu ashingiye ku masezerano bafitanye.
    3.Gucura impunzi nziri mu Mahanga zigasubira mu byazo .
    4.kubaka igisirikare cy’igihugu gifite discipline na police.
    5.Guha abenegihugu agaciro kangana ku gihugu cyabo .
    Ibi ni bidakunda imyaka 100. Muntambara muyitege.

  5. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    Ibibazo bya congo ntabwo bizakemurwa namarangamutima y’ibihugu cg inyungu z’abantu kugiti cyabo ikibazo kigomba gukemuka mu mizi ariyo .
    1. FDLR igomba kurwanwa igataha mu rwanda abafite ibyaha bakabibazwa abadafite ibyaha bagasubira mu buzima busanzwe.
    2. Umuhuza niyumve impande zose M23 na congo ahuze abantu ashingiye ku masezerano bafitanye.
    3.Gucura impunzi nziri mu Mahanga zigasubira mu byazo .
    4.kubaka igisirikare cy’igihugu gifite discipline na police.
    5.Guha abenegihugu agaciro kangana ku gihugu cyabo .
    Ibi ni bidakunda imyaka 100. Muntambara muyitege.

    1. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
      Iki gitekerezo ni cyiza cyane. Njye nterwa inkeke n’utuntu dutatu. (1) Ko mbona Congo ishyikirana n’abayirwanya, kuki ibindi bihugu byo mu karere nabto bitashyikirana n’ababirwanya ngo amahoro akwire hose? Bitabaye ibyo, imitwe ilpmpka mu bihugu bituranyi nayo izakomeza intambara mu karere! (2) Havugwa kenshi amasezerano hagati ya Kongo na M23 ariko ntashyirwe ahagaragara. Biterwa n’iki? Ninde wayasinye? (3) Ikibazo giteye inkeke ni icy’ubutaka. Hakurikijwe imiterere n’imyumvire yo muri Kongo, ubutaka bucungwa n’abaturage kavukire. Abimukira ntibashobora kugura cyanga kwihesha ubutaka mu bulyo ubwo aribwo bwose. Iyi myumvire itera abanyarwanda bambuwe ubutaka kutumva ikibazo cya Kongo. Ese nabo Leta izabambure ubutaka ibusaranganye?

    2. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
      Iki gitekerezo ni cyiza cyane. Njye nterwa inkeke n’utuntu dutatu. (1) Ko mbona Congo ishyikirana n’abayirwanya, kuki ibindi bihugu byo mu karere nabto bitashyikirana n’ababirwanya ngo amahoro akwire hose? Bitabaye ibyo, imitwe ilpmpka mu bihugu bituranyi nayo izakomeza intambara mu karere! (2) Havugwa kenshi amasezerano hagati ya Kongo na M23 ariko ntashyirwe ahagaragara. Biterwa n’iki? Ninde wayasinye? (3) Ikibazo giteye inkeke ni icy’ubutaka. Hakurikijwe imiterere n’imyumvire yo muri Kongo, ubutaka bucungwa n’abaturage kavukire. Abimukira ntibashobora kugura cyanga kwihesha ubutaka mu bulyo ubwo aribwo bwose. Iyi myumvire itera abanyarwanda bambuwe ubutaka kutumva ikibazo cya Kongo. Ese nabo Leta izabambure ubutaka ibusaranganye?

  6. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    Ibibazo bya congo ntabwo bizakemurwa namarangamutima y’ibihugu cg inyungu z’abantu kugiti cyabo ikibazo kigomba gukemuka mu mizi ariyo .
    1. FDLR igomba kurwanwa igataha mu rwanda abafite ibyaha bakabibazwa abadafite ibyaha bagasubira mu buzima busanzwe.
    2. Umuhuza niyumve impande zose M23 na congo ahuze abantu ashingiye ku masezerano bafitanye.
    3.Gucura impunzi nziri mu Mahanga zigasubira mu byazo .
    4.kubaka igisirikare cy’igihugu gifite discipline na police.
    5.Guha abenegihugu agaciro kangana ku gihugu cyabo .
    Ibi ni bidakunda imyaka 100. Muntambara muyitege.

  7. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    akabi gasekwa nkakeza rwose!
    ariko congo igira ubudasa rwose bajye babareka byarababaje hahahahaaaaa

  8. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    akabi gasekwa nkakeza rwose!
    ariko congo igira ubudasa rwose bajye babareka byarababaje hahahahaaaaa

  9. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    ko bavuga ngo ibindi buhugu se bibayo byaje kwiba amabuye yagacuro yifitiye, ubwo bo bibye amafaranga yari guhabwa abagiye mubiganiro ari amabuye yagaciro?Gusa abanyecongo bagira inda nini, mwagabanije ariko ko muziko mukize kuri ayo mabuye, ubundi mwagakwiye gukena?Ko cyabitama yavuze ngo abanyarwanda barakennye, baraboshye ngo arashaka ko babohoka da, unva cyabitama banza ubohore abanyu, ubundi abanyarwanda niba ari abakene ariko ntabwo bafite ingeso nkizanyu>duke twiza, ku neza turuta byinshi byinabi.kandi twe dufite amahoro ntakibazo.ngaho rero gumana uwo mutungo kamere wanyu ese ko utavuga abazungu bashinze ibirindiro bacukura?ukikoma u rwanda kandi rutabayo?Unva cyabitama we uzumirwa nyamara kandi uzasubira aho wavuye wiruka kuko namatora yubutaha ntiwayatsinda.

  10. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    ko bavuga ngo ibindi buhugu se bibayo byaje kwiba amabuye yagacuro yifitiye, ubwo bo bibye amafaranga yari guhabwa abagiye mubiganiro ari amabuye yagaciro?Gusa abanyecongo bagira inda nini, mwagabanije ariko ko muziko mukize kuri ayo mabuye, ubundi mwagakwiye gukena?Ko cyabitama yavuze ngo abanyarwanda barakennye, baraboshye ngo arashaka ko babohoka da, unva cyabitama banza ubohore abanyu, ubundi abanyarwanda niba ari abakene ariko ntabwo bafite ingeso nkizanyu>duke twiza, ku neza turuta byinshi byinabi.kandi twe dufite amahoro ntakibazo.ngaho rero gumana uwo mutungo kamere wanyu ese ko utavuga abazungu bashinze ibirindiro bacukura?ukikoma u rwanda kandi rutabayo?Unva cyabitama we uzumirwa nyamara kandi uzasubira aho wavuye wiruka kuko namatora yubutaha ntiwayatsinda.

  11. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    Intambara zose zituruka kinda Nini,
    Ikibazo n’uko rubanda rugufi aribo ingaruka zose zijyaho

  12. Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
    Intambara zose zituruka kinda Nini,
    Ikibazo n’uko rubanda rugufi aribo ingaruka zose zijyaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *