Kenya ikeneye byihutirwa Ksh angana na Frw miliyari 150 y’ubutabazi ku bugarijwe n’inzara

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Kenya yatangaje ko kugeza muri Mutarama 2023 ikeneye amashilingi miliyari 17 (angana na Frw miliyari 150) y’ubutabazi ku batuye mu turere 21 twugarijwe cyane n’inzara muri iki gihugu.

Ikibazo cy’inzara cyatumye tariki ya 21 Ugushyingo 2022, Perezida w’iki gihugu, Dr William Ruto, ashyiraho komite ishinzwe gukusanya inkunga ituruka mu bafite ubushake bwo gufasha aba baturage.

Iyi komite, nk’uko Umunyamabanga wayo, Murimi Murage, yabitangaje kuri uyu wa 5 Ukuboza, imaze kwakira amashilingi ya Kenya miliyoni 590 nyuma y’icyumweru kimwe itangiye inshingano yayo.

Nk’uko ikinyamakuru Citizen Digital kibivuga, mu mafaranga iyi komite iteganya kwakira harimo n’amashilingi miliyoni 17.3 azaturuka muri guverinoma nyuma y’aho abayigize tariki ya 29 Ugushyingo bemeye guhara umushahara w’ukwezi.

Murage yabisobanuye ati: “Amashilingi 17,348,656 akaba ari wo musanzu uri kuva mu bagize guverinoma bose, ari koherezwa kandi azajya mu kigega cyahariwe kurwanya amapfa.”

Iyi nzara yatewe n’amapfa amaze igihe kirekire muri utu turere yatumye na Leta ya Ukraine ishyikiriza Kenya imfashanyo ya toni ibihumbi 25 z’ingano tariki ya 22 Ugushyingo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *