Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei na mushiki we Badri Hosseini Khamenei ntibavuga rumwe ku mikorere y’umutwe w’ingabo kabuhariwe utinyitse mu karere iki gihugu giherereyemo, Revolutionary Guards.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko imvano yo kutavuga rumwe kwa bombi kuri izi ngabo ari uko zasabye ubushinjacyaha gufatira ingamba abigaragambiriza urupfu rw’umugore w’imyaka 22 witwa Mahsa Amini wapfiriye muri kasho ya Polisi muri Nzeri.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2022, ubuyobozi bw’uyu mutwe bwasabye ubushinjacyaha “kutababarira abigaragambya, amabandi ndetse n’abaterabwoba.”
Mushiki w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko adashyigikiye ibikorwa bya musaza we, by’umwihariko gukomeza guha ijambo uyu mutwe ukomeje kubiba ubwoba mu baturage.
Yagize ati: “Ndatekereza ko bikwiye gutangaza ko ntemeranya n’ibikorwa bya musaza wanjye kandi nifatanyije n’ababyeyi bababajwe b’ibyaha bya Repubulika ya Kisilamu, kuva mu bihe bya Khomenei kugera muri ibi bya Ali Khamenei.”
Badri yasabye musaza we gusesa uyu mutwe kabuhariwe. Ati: “Revolutionary Guards ya Ali Khamenei n’abacancuro bagomba kurambika intwaro, bakiyunga n’abaturage batarakererwa.”
Iri tangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’umuhungu wa Badri witwa Mahmoud Moradkhani.


