N’ubwo mu mubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’abayobozi b’ibi bihugu havugwa inkuru nyinshi zo kutabana neza zishingiye ku mpamvu z’umutekano na politiki, n’inyinshi nziza zaratambutse by’umwihariko kuva mu mwaka w’2019.
Hashize amezi abiri Perezida Félix Tshisekedi agiye ku butegetsi muri RDC, yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Werurwe 2019, yakirwa na Perezida Paul Kagame ndetse uru ruzinduko rwafunguye inzira y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi n’ubwikorezi, aho indege za sosiyete ya RwandAir zatangiye gukorera ingendo i Kinshasa.
Mu Kuboza 2019, Tshisekedi yagarutse mu Rwanda, yitabira ibirori byiswe ‘Kusi Ideas Festival’ byabereye muri Intare Conference Arena mu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo tariki ya 8 n’iya 9. Byaganiriwemo ku hazaza ha Afurika mu myaka 60 iri imbere.
Perezida Tshisekedi yahahuriye n’abandi bayobozi hamwe n’abanyapolitiki n’abashoramari batandukanye bo ku mugabane wa Afurika barimo Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) na Raila Odinga wari intumwa nkuru ya AU mu bijyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo.

Aho Perezida Kagame yari yicaye, ku ruhande rwe rw’ibumoso hari umufasha we, Jeannette Kagame, hagakurikiraho Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB), Clare Akamanzi. Tshisekedi we yari iburyo bw’Umukuru w’u Rwanda.
Ni ibirori bigaragara ko byari biryoshye, kuko Perezida Kagame, umufasha we, Akamanzi na Tshisekedi hari ubwo bacishagamo bagaseka, ndetse muri uwo mwanya byageze aho aba bakuru b’ibihugu bahana ibiganza.
Ibyabereye muri Intare Conference Arena byagaragaje ko ubushuti bw’aba bakuru b’ibihugu bwarenze urwego rwa politiki, bugera no mu buzima busanzwe, kandi bikagira ishingiro kuko bari barashoboye kubyutsa umubano w’u Rwanda na RDC wari umaze imyaka myinshi usinziriye.
Umubano w’u Rwanda na RDC wagarutsemo igitotsi, bigaragara byeruye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2022. Ibihugu byombi birashinjanya kubuzanya amahwemo mu bijyanye n’umutekano, ahanini bishingiye ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na M23.
Gusa n’ubwo bimeze bityo, umwuka mubi ukaba ukomeje gututumba hagati y’ibi bihugu ndetse n’abayobozi babyo bakabigaragaza, amahanga n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kugerageza kubyunga kugira ngo byongere bibane neza.




Amafoto: Paul Kagame/Flickr



2 Responses
Amafoto: Mu myaka 3 ishize, akanyamuneza kari kose mu maso ya Perezida Kagame na Tshisekedi
Niheri kuishi na adui kuliko kuishi na Rafiki mnafiki.
Amafoto: Mu myaka 3 ishize, akanyamuneza kari kose mu maso ya Perezida Kagame na Tshisekedi
Niheri kuishi na adui kuliko kuishi na Rafiki mnafiki.